RFL
Kigali

Mesut Ozil ahurira he n’ibibazo by’aba-Uighurs? Hari ingaruka bizamugiraho?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:13/10/2020 9:25
0


“Ibitabo bitagatifu bya Qurans biratwikwa, imisigiti yarafunzwe kimwe n’amashuri y’iyobokamana ya Kislam yemwe n’abahanga mu idini baricwa umusubirizo”. Aya ni amagambo umukinnyi Mesut Ozil yatangaje ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa Abasilamu baba mu Bushinwa mu ntara ya Uighur. Nyamara ibi ntibyaguye neza Ozil.



Abaturage b’aba-Uighur ni Abashinwa batuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Bushinwa. Aba-Uighur batuye mu ntara ya Xinjiang bakaba basaga miriyoni 11. Aba baturage bisanze ku butaka bw’u Bushinwa nyuma y’umwaka wa 1949 ubwo icyahoze muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti gisheshwe. Abenshi mu baturage batuye muri aka gace bavuga ururimi rumwe n’uruvugwa muri Turkey.

Indi ngingo nyamukuru itakwirengagizwa ni uko aba-Uighur bayobotse idini ya Islam. Kuba barayobotse iri dini bisa n’ibitera leta ya Pekin kutabareba neza dore ko ikunze gushinja bamwe ko ari ibyihebe cyangwa ko bakorana n’imitwe yabyo. Gulbahar Jalilova ni umwe mu bahuye b’ihohoterwa azira kuba ari umu-Uighur ndetse akanahorwa kuyoboka idini ya Islam. Uyu mubyeyi ubu aba mu buhungiro.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu cyane cyane ibyo mu burengero bwaryo ntibyahwemye gutunga agatoki Pekin ko ikorera ibikorwa by’ihohotera kuri aba baturage ibaziza imyizerere yabo. Raporo z’ibi bitangazamakuru n’iyi miryango zivuga ko hari ibigo 85 bimaze kujyanwamo aba baturage bagera kuri miriyoni kuva muri 2017. Ibi bigo byasanishwa n’ibigorara umuco, nyamara ababigezemo bavuga ko ntakindi basangayo kitari ihohotera.

Izi raporo twagarutseho mu nshamake ni iz’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Tariki ya 13 Ukuboza 2019, Mesut Ozil ukinira ikipe y’ Arsenal ni bwo yandikaga amagambo twagarutseho ruguru dutangira iyi nkuru. Nta kindi cyamuteye kuyandika bitari ugushengurwa n’ihohoterwa rikorerwa aba baturage. Nyamara ibi umubare munini w’abakurikira ruhago mu Bushinwa babyamaganiye kure ahubwo na bo bamwitura kwandika amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga.

Ikibazo cya Ozil nticyarangiriye mu majyaruguru y’u Bushinwa cyangwa ku mbuga nkoranyambaga ahubwa cyageze no mu kibuga no mu zindi nyungu. Ntibyatinze cyane, Minisiteri w’ububanyi n’amahanga w’u Bushinwa, Wang Hi na we yanenze igikorwa cya Ozil. Bwana Hi yashinje kugendera ku bitekerezo by’abatifuriza ineza u Bushinwa.

Nk'uko byagarutsweho n’inkuru y’ibiro ntaramakuru Reuters ku ya 14 Ukuboza 2019, igitangazamakuru cya leta CCTV cyari cyafashe umwanzuro wo kuterekana imikino ya Arsenal. Ntibyatinze cyane ubuyobozi bwa Arsenal, binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na Weibo bwatangaje ko bwitandukanyije n’ibitekerezo bya Ozil. Bongeyeho ko ibikorwa byabo ntaho bihurira na Politiki.

Nk'uko tubikesha igitangazamakuru talkSPORT, mu mwaka wa 2017, Arsenal yari ku mwanya wa 4 mu makipe ya ruhago yo ku mugabane w’ i Burayi akunzwe mu Bushinwa kurusha andi. Aho ibibazo by’aba-Uighur na leta ya Pekin na byo byaba bigize ingaruka ku hazaza ha Ozil muri Arsenal dore ko uyu mugabo adaheruka gukinira iyi kipe?. Tuzabigarukaho mu nkuru yacu y'ubutaha.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND