“Ibitabo bitagatifu bya Qurans biratwikwa, imisigiti yarafunzwe kimwe n’amashuri y’iyobokamana ya Kislam yemwe n’abahanga mu idini baricwa umusubirizo”. Aya ni amagambo umukinnyi Mesut Ozil yatangaje ku kibazo cy’ihohoterwa rikorerwa Abasilamu baba mu Bushinwa mu ntara ya Uighur. Nyamara ibi ntibyaguye neza Ozil.
Abaturage
b’aba-Uighur ni Abashinwa batuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u
Bushinwa. Aba-Uighur batuye mu ntara ya Xinjiang bakaba basaga miriyoni 11. Aba
baturage bisanze ku butaka bw’u Bushinwa nyuma y’umwaka wa 1949 ubwo icyahoze
muri Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti gisheshwe. Abenshi mu baturage batuye muri
aka gace bavuga ururimi rumwe n’uruvugwa muri Turkey.
Indi
ngingo nyamukuru itakwirengagizwa ni uko aba-Uighur bayobotse idini ya Islam.
Kuba barayobotse iri dini bisa n’ibitera leta ya Pekin kutabareba neza dore ko
ikunze gushinja bamwe ko ari ibyihebe cyangwa ko bakorana n’imitwe yabyo. Gulbahar
Jalilova ni umwe mu bahuye b’ihohoterwa azira kuba ari umu-Uighur ndetse
akanahorwa kuyoboka idini ya Islam. Uyu mubyeyi ubu aba mu buhungiro.
Ibitangazamakuru
mpuzamahanga n’imiryango irengera uburenganzira bwa muntu cyane cyane ibyo mu
burengero bwaryo ntibyahwemye gutunga agatoki Pekin ko ikorera ibikorwa by’ihohotera
kuri aba baturage ibaziza imyizerere yabo. Raporo z’ibi bitangazamakuru n’iyi
miryango zivuga ko hari ibigo 85 bimaze kujyanwamo aba baturage bagera kuri
miriyoni kuva muri 2017. Ibi bigo byasanishwa n’ibigorara umuco, nyamara ababigezemo
bavuga ko ntakindi basangayo kitari ihohotera.
Izi
raporo twagarutseho mu nshamake ni iz’Umuryango w’Abibumbye ndetse na Leta
Zunze Ubumwe z’Amerika.
Tariki
ya 13 Ukuboza 2019, Mesut Ozil ukinira ikipe y’ Arsenal ni bwo yandikaga
amagambo twagarutseho ruguru dutangira iyi nkuru. Nta kindi cyamuteye kuyandika
bitari ugushengurwa n’ihohoterwa rikorerwa aba baturage. Nyamara ibi umubare
munini w’abakurikira ruhago mu Bushinwa babyamaganiye kure ahubwo na bo
bamwitura kwandika amagambo atari meza ku mbuga nkoranyambaga.
Ikibazo
cya Ozil nticyarangiriye mu majyaruguru y’u Bushinwa cyangwa ku mbuga nkoranyambaga
ahubwa cyageze no mu kibuga no mu zindi nyungu. Ntibyatinze cyane, Minisiteri w’ububanyi
n’amahanga w’u Bushinwa, Wang Hi na we yanenze igikorwa cya Ozil. Bwana Hi
yashinje kugendera ku bitekerezo by’abatifuriza ineza u Bushinwa.
Nk'uko
byagarutsweho n’inkuru y’ibiro ntaramakuru Reuters ku ya 14 Ukuboza 2019, igitangazamakuru
cya leta CCTV cyari cyafashe umwanzuro wo kuterekana imikino ya Arsenal. Ntibyatinze
cyane ubuyobozi bwa Arsenal, binyuze ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter na
Weibo bwatangaje ko bwitandukanyije n’ibitekerezo bya Ozil. Bongeyeho ko
ibikorwa byabo ntaho bihurira na Politiki.
Nk'uko tubikesha igitangazamakuru talkSPORT, mu mwaka wa 2017, Arsenal yari ku mwanya wa 4 mu makipe ya ruhago yo ku mugabane w’ i Burayi akunzwe mu Bushinwa kurusha andi. Aho ibibazo by’aba-Uighur na leta ya Pekin na byo byaba bigize ingaruka ku hazaza ha Ozil muri Arsenal dore ko uyu mugabo adaheruka gukinira iyi kipe?. Tuzabigarukaho mu nkuru yacu y'ubutaha.
TANGA IGITECYEREZO