RFL
Kigali

Nikole yari Pasiteri wigisha bagafashwa abivamo ubu ni umumasuzi w'umunyamideli unagurisha amafoto y’ubwambure

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:12/10/2020 18:44
0


Akenshi umuntu agira umuhamagaro we, hari igihe ukora ibintu ariko muri wowe hari icyo wiyumvamo. Umugore Nikole Mitchell yari umuvugabutumwa uhambaye cyane aza kubivamo atangira kubyina mu tubyiniro dukomeye muri Amerika cyane cyane muri Calfornia aho akomoka.



Kuba Pasiteri byaje gute? Nikole Mitchell, yakuriye mu muryango w'Ababatisita bakomeye, byari byitezwe ko azakora umwuga w’ubuvugabutumwa bigatinda. Yarabikoze koko yigisha ijambo ry’Imana ndetse mu kwigisha kwe mu materaniro yarakundwaga cyane.

nikole-mitchell-pastor-turned-stripper

Nikole yari umupasiteri mwiza

Mu mwaka wa 2011, Mitchell, hamwe n'uwahoze ari umugabo we, binjiye mu rusengero rwa Woodland Hills rumwe mu zikomeye muri Amerika, akorera cyane ivugabutumwa i St. Paul, muri Leta ya Minnesota, ibyamuhumuye amaso yo kwigarurira Imana. Aganira n’ikinyamakuru Post avuga ko ku nshuro ya mbere ubwo yasuraga inzu ntagatifu bamuhanuriraga ko azaba umukozi w’Imana kabuhariwe.

This bisexual pastor-turned-stripper has never been happier

Nikole yabwirizaga imbaga y'abantu bagafashwa

Ati: “Umwe mu bapasitori banjye yavuze ati 'Nikole, wamenye ko uri umuhanga mu bya tewolojiya?' Twifuzaga ko uba umwe mu bapasitori bacu’". Ibi nawe yumvaga ariko bimeze kuko kujya imbere y'ibihumbi by'abantu ni byo yari amaze imyaka akora.

Kubera gukunda iby’isi, ubu Nikole akora nk'umubyinnyi ukomeye w’umumasuzi. Yatangarije The Post yagize ati: "Kuva nkiri muto, natekerezaga kuba umusirikare, ariko nashishikajwe no kwizera no guhaza ibyifuzo byanjye n'umubiri wanjye wari icyaha kavukire kandi kibi".

Ibyo kuva ku murimo w’Imana, Mitchell w'imyaka 36, yagize ati: “Nigishijwe ko abagore batemerewe kuyobora kandi ko abagore bari mu gikoni ndetse bakaba hafi y'abana babo, ubwo rero binyuranyije n'ibyo nabwiwe byose”.

Mitchell yari azi ko ashaka gucengera cyane mu irari rye bwite maze yiyandikisha mu ishuri ryitwa “Sexpress You” rigurisha amafoto y’ubwambure. Mitchell yagize ati: "Nabikoze byose kugira ngo ngaragaze igitsina kandi ni byo nkeneye.

This bisexual pastor-turned-stripper has never been happier

Nikole ubu ni umumasuzi akaba n'umunyamideli

Nikole yatangiye umuhamagaro we mushya nk’umunyamideli maze akora konti yise “OnlyFans” aho ashyiraho amafoto na video kugira ngo abone amafaranga.

Bisexual Priest Has Become An OnlyFans Stripper And Says She's Never Been Happier
Pastor Comes Out As Bisexual, Joins OnlyFans To Live Out Stripper Dreams

Nicole wahoze ari umuvugabutumwa, ubu ni umumasuzi

Src: Newyorkpost






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND