Akenshi umuntu agira umuhamagaro we, hari igihe ukora ibintu ariko muri wowe hari icyo wiyumvamo. Umugore Nikole Mitchell yari umuvugabutumwa uhambaye cyane aza kubivamo atangira kubyina mu tubyiniro dukomeye muri Amerika cyane cyane muri Calfornia aho akomoka.
Kuba Pasiteri byaje gute? Nikole Mitchell, yakuriye mu muryango w'Ababatisita bakomeye, byari byitezwe ko azakora umwuga w’ubuvugabutumwa bigatinda. Yarabikoze koko yigisha ijambo ry’Imana ndetse mu kwigisha kwe mu materaniro yarakundwaga cyane.
Nikole yari umupasiteri mwiza
Mu mwaka wa 2011, Mitchell, hamwe n'uwahoze ari umugabo we, binjiye mu rusengero rwa Woodland Hills rumwe mu zikomeye muri Amerika, akorera cyane ivugabutumwa i St. Paul, muri Leta ya Minnesota, ibyamuhumuye amaso yo kwigarurira Imana. Aganira n’ikinyamakuru Post avuga ko ku nshuro ya mbere ubwo yasuraga inzu ntagatifu bamuhanuriraga ko azaba umukozi w’Imana kabuhariwe.
Nikole yabwirizaga imbaga y'abantu bagafashwa
Ati: “Umwe mu bapasitori banjye yavuze ati 'Nikole, wamenye ko uri umuhanga mu bya tewolojiya?' Twifuzaga ko uba umwe mu bapasitori bacu’". Ibi nawe yumvaga ariko bimeze kuko kujya imbere y'ibihumbi by'abantu ni byo yari amaze imyaka akora.
Kubera gukunda iby’isi, ubu Nikole akora nk'umubyinnyi ukomeye w’umumasuzi. Yatangarije The Post yagize ati: "Kuva nkiri muto, natekerezaga kuba umusirikare, ariko nashishikajwe no kwizera no guhaza ibyifuzo byanjye n'umubiri wanjye wari icyaha kavukire kandi kibi".
Ibyo kuva ku murimo w’Imana, Mitchell w'imyaka 36, yagize ati: “Nigishijwe ko abagore batemerewe kuyobora kandi ko abagore bari mu gikoni ndetse bakaba hafi y'abana babo, ubwo rero binyuranyije n'ibyo nabwiwe byose”.
Mitchell yari azi ko ashaka gucengera cyane mu irari rye bwite maze yiyandikisha mu ishuri ryitwa “Sexpress You” rigurisha amafoto y’ubwambure. Mitchell yagize ati: "Nabikoze byose kugira ngo ngaragaze igitsina kandi ni byo nkeneye.
Nikole ubu ni umumasuzi akaba n'umunyamideli
Nikole yatangiye umuhamagaro we mushya nk’umunyamideli maze akora konti yise “OnlyFans” aho ashyiraho amafoto na video kugira ngo abone amafaranga.
Src: Newyorkpost
TANGA IGITECYEREZO