Urubuga Forbes rutangaza imitungo mu by'amafaranga y’ibyamamare, rutangaza ko umuhanzi w’icyamamare ku isi Kanye West atunze Miliyari 1.3 z’amadolari, gusa uyu muraperi we ashimangira ko we atunze Miliyari 5 zuzuye z’amadolari.
Kanye West yavuze ko magingo aya afite umutungo wa miliyari 5
z'amadolari y'Amerika. Yavuze ko yageze kuri uyu mutungo, avuye kuri miliyoni 53 z’amadorali yari afite mu myaka ine ishize. Nyuma y’ibi byose kandi
ashimira Yesu ku bw'amahirwe no gutera imbere.
Mu mpeshyi Kanye West yavuze ko umutungo we wari miliyari 3
z'amadolari n'ubwo Forbes ivuga ko agera kuri miliyari 1.3. Kuwa kane, Kanye West, w’imyaka 43 y’amavuko, yerekeje kuri Twitter avuga ku byerekeye imari ye.
Mu magambo ya Kanye West kuri Twitter yagize ati “Kuva
kuri miriyoni 53 z'amadolari y'Amerika kugeza ku mutungo ufite agaciro ka
miliyari 5 z'amadolari mu myaka 4. Urakoze Yesu. Nzi ko ngwa gahoro, ariko
ndihannye. Ndi mu murimo wuzuye ku Mwami n'Umukiza wacu Yesu Kristo. Turimo
kubaka amashuri y'ejo hazaza. Imana ishimwe ku bwo gutanga inyongera”.
Urubuga rwa Kanye West ku bijyanye n’imari ye, ruje nyuma
y’uko Business Insider igaragaje ko yatangaje umutungo we n’imari mu rwego rwo
kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Amerika. Mu nyandiko zabonywe n’ikinyamakuru,
byagaragaye ko ibirango by’inkweto - Yeezy LLC, Yeezy Apparel LLC, na Yeezy
Footwear LLC, bifite agaciro gasaga Miliyoni 50 z'amadorali.
N'ubwo yatangaje umutungo we, uyu muraperi
ntiyagaragaje iby’umugore Kim Kardashian muri ibi bihe bidasanzwe. Uyu muhanzi ushaka
kuba umunyapolitiki, mu mitungo ye harimo
n’umutungo w’ubwenge ujyanye n’umuziki nka “Mascotte Holdings Inc., ifite
agaciro kari hagati ya miliyoni 5 na miliyoni 25 z’amadolari y’Amerika, hamwe
n’isosiyete ikora ibitabo no guhanga ibintu West Brands LLC, ifite agaciro ka
miliyoni 5.
Kanye West n'umugore Kim Kardashian
TANGA IGITECYEREZO