Nkunda kwibaza ngira nti ese koko urukundo rwa nyarwo rubaho? Nonese umuntu agira uwamuremewe? Ese ibyo twita igeno byo ni ukuri? Ndabizi abahanga muri ibi ni bake kandi batanga ibisubizo bitandukanye nawe ushobora kuba unibaza nkanjye cyangwa utabyemera.
Umuhanga mu by'urukundo ni we wagize ati 'urukundo ni amarangamutima
ya muntu aba yazamutse bitewe n’impamvu zitandukanye kandi najye ni uko mbyizera'.
Urukundo rufatiye ku kwizera. Nta kwizera nta rukundo.
Mu rukundo
habamo kutumvikana, kubabazanya, kutumvikana ku kintu kimwe, hakaba hari n'igihe
wumva unaniwe pe wafata umwanzuro wo gusiga uwo ukunda mwaba mubana cyangwa
mutabana, ibyo byose nibiba ujye ubanza nawe wiyigeho mbere yo kwiga ku mukunzi
wawe niba wuzuza inshingano koko.
Ntuzareke uwo ukunda agusiga mu gihe yaguhaye
amahirwe yo kugukunda. Uzige kubabarira ndetse mujye inama. Umwanzuro buri umwe
agomba kuwugiramo uruhare kugira ngo hatagira ubangamirwa ndetse yewe n’umwanzuro
wo gutandukana nk'uko mwumvikanye mu mwanzuro wa mbere wo kubana ari byo
gukundana. Nkwifurije kugira amahirwe mu rukundo.
Mu nkuru yacu igice cya mbere "Igice-1" twavugaga ku ibaruwa umukobwa yandikiye umusore, yari ibaruwa yuje urukundo pe kandi bari mu rukundo. Umusore yaje kujya kure y’umukobwa, guhura kwabo kurabura kandi no kuvugana kuba guke, bahise bumvikana kwizerana cyane kuko kwizera bikomeza urukundo, nta kwizera nta rukundo.
Umukobwa rero yaje kurwara agakunda kujya kwa
muganga aherekejwe n'incuti ye y’umuhungu bakuranye, n’imiryango yabo ikundana,
babaye inshuti kuva mu bwana, umukunzi we yabyumva bikamubabaza akibaza impamvu
ari we bajyana kwa muganga. Nanjye nkibaza ngo ese ni ikibazo? Byaje kumuviramo
gutangira gucyeka umukobwa kandi ni bibi kuko ari uburozi mu rukundo.
Guta icyizere, uba utaye urukundo, gusa mu by'ukuri umukobwa ntacyo yishinjaga kuko yakundaga umusore
cyane. Nuko umukobwa kujya kwa muganga kenshi hari uwaje kumugira inama yo
kujya arya ibitunguru kuko yari afite ikibazo cyo kuribwa mu ntugu, inkorora
yanze gukira, no kumva umutwe wamenetse akenshi ndabizi uratunguwe najye ndi
kwandika iyi nkuru mfite amateka menshi ku gitunguru kuko nagiraga inkorora
mbi kandi narayivukanye.
Hari gihe cyageraga ikaza kandi ikankarira cyane
nanywa imiti nkakira cyangwa ikanga kunkiza kugeza ubwo bampinduriye imiti yindi
irenze iya mbere, ikindi nakundaga gusemeka nk'umurwayi wa asima bakabwira ko
nzayirwara kuko babonaga ibimenyetso byose, nakundaga gusarara nkamara iminsi
ijwi ridasohoka none kuva natangira gukoresha ibitunguru narakize rwose ubu
nta kibazo nkigira.
Nawe niba ugira ibyo bibazo cyangwa ushaka kwirinda jya
ukora salade y'ibitunguru ku biryo biba byiza iyo ugikatiye ku biryo ukabikora
kenshi. Amahirwe masa!
Dukomeje ku nkuru yacu umukobwa yakurikije inama ya
muganga aza kumera neza gusa yakize asanga ikibazo cy’urukundo kikimutegereje
niko kwandikira indi baruwa wa musore agira ati:
“Nanditse iyi barwa numva indirimbo yitwa urukundo
ni iki? Iri mu ndimi z'amahanga ariko ni nziza kuyumva. Inyibukiye byose ntakwiye
kureka kandi sinaguha uruhushya nawe rwo kubikora. Umutima uri kumpatiriza kwandika
gusa intekerezo ziri kumbaza ngo kubera iki?.
Bisa nk'aho umutima n’ubwonko biri mu nzira
zitandukanye. Rero nkwiriye kukoherereza iyi baruwa. Sindi umuhanga mu byo nkora, gusa ndi umuhanga mukumva kandi nita kuri buri kantu numva nubwo uburyo mbyerekana
buri hasi.
Ndabizi ko wowe atari ko bimeze kuko uzi gusobanura
ibyo utekereza. Singiye kugusaba kwibagirwa kuko najye sinakwibagirwa ahubwo
ndikugusaba kubireka. Ukarekera kuncyeka ibitari byo. Ndabizi buri kimwe kigira
iherezo ariko sinshaka ko urukundo rwacu rurangira uku wenda wafushye gusa
gufuha cyane byangiza umubano.
Turacyari mu nzira kandi dufite urugendo rurerure.
Ndifuza ko twagumana singiye kuguhatiriza ko twagumana niba wumva ko twagumana
nawe ndahari ku bwawe nk'uko bizahora gusa niba ushaka kugenda wumva wananiwe
nabyo ni umwanzuro wawe. Njye ndagukunda cyane sinareka ugenda kuko nazabyicuza
iteka.
Ni ukuri ndagukunda kandi cyane simbikubwiye ngo ungirire impuhwe ahubwo kora icyo umutima wawe ushaka. Sinzi impamvu ndikwandika ibi, gusa ndabizi ko nawe unkunda kandi ndabyizera. Ndi gusaba umutima wanjye kwihangana none wananiye sinasoza ntakubwiye ngo mbabarira kuba naratumye unshidikanyaho kandi umbabarire ku byaba bitagushimisha. Urakoze.”
Ubutumwa
bwaje kugera ku musore, maze umukobwa aha igihe umusore ngo abe atekereza ku magambo
yamwandikiye ndetse abashe guturisha uburakari bwe. Nyuma umusore amwandikira
amushimira ukuntu yamufashije kwibuka uburyo nawe amukundamo n’intego bihaye. Ni uko biyemeza kurushaho kwizerana basabana imbabazi.
Iyi ni inkuru y’urukundo mbara nkuru yanditswe n’umwanditsi Mukandekezi Assoumini-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO