RFL
Kigali

Donald Trump yakatiwe urwo gupfa kubera ibyaha by’intambara ashinjwa

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:10/10/2020 13:55
0


Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe urwo gupfa kubera ibyaha by'intambara bivugwa n'urukiko rwo muri Yemeni, ibi byaha akaba abifatananije n’abandi bantu b’ibikomerezwa icyenda barimo Umwami wa Arabiya Sawudite n'Umutware we.



Donald Trump na bagenzi be 9, baregwa ahanini igitero cyagabwe ku modoka ya Bisi kigahitana abantu bagera kuri 51 naho abagera kuri 40 bagakomereka.

Trump: Twitter trending topics are 'illegal' and 'unfair' - Business Insider

Mu rubanza rwabereye i Saada muri Yemen, Urukiko rwakatiye igihano cy'urupfu Donald Trump, Umwami wa Arabiya Sawudite, Salman igikomangoma cyo muri Arabiya Sawudite, Perezida wa Yemeni, Abedrabbo Mansour Hadi;

Visi Perezida wa Yemeni Ali Mohsin Al-Ahmar, Minisitiri w’intebe Ahmed bin Dagher, Minisitiri w’ingabo, Muhammad Al-Maqdishi, na James Mattis wahoze ari Minisitiri w’ingabo muri Amerika. Umuyobozi w'ingabo zirwanira mu kirere cya Arabiya Sawudite, Turki bin Bandar bin Abdulaziz.

Aba bose bashinjwa n’urukiko igitero cya 2019. Umuryango w’Abibumbye wavuze ko amakimbirane yo muri Yemeni ari yo mpanuka zikomeye ku isi. Abantu barenga 100,000, cyane cyane abasivili barishwe abandi babarirwa muri za miriyoni bata ibyabo.

 Ivomo:dailystar.co.uk, time24.com.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND