RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo nawe yibasiwe n’abajura nyuma ya Gerard Pique na Alvaro Morata

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:9/10/2020 11:48
0


Ku munsi wo ku wa Gatatu tariki 7 Ukwakira 2020 ni bwo Polisi yatangiye gukora iperereza k’uwaba yaje kwiba mu rugo rw’icyamamare muri Ruhago, Cristiano Ronaldo, ruherereye i Madeira muri Portugal, akaba ari inzu igizwe n’amagorofa 7, ibamo umuryango wa Cristiano na nyina ndetse na murumuna we.



Nk'uko byatangajwe n’ikinyamakuru ‘Diario Noticias’, umwe mu bavandimwe ba Cristiano ni we wagiye gutanga ikirego. Bivugwa ko uyu mujura yinjiye muri uru rugo anyuze mu igaraje kuko hari hafunguye. Ubwo ibi byabaga, Cristiano Ronaldo ntiyari ahari kuko mu ijoro  ry’uwo munsi ikipe y’igihugu ya Portugal akinira yari ifite umukino na Espagne. 


Cristiano n'umuryango we i Madeira

Iki kinyamakuru giherereye muri Madeira agace inzu ya Cristiano iherereyemo cyavuze ko umujura yinjiye anyuze mu igaraje ubwo yafungurwaga n’umukozi wari uje mu rugo rwa Cristiano Ronaldo. Bimwe mu byibwe harimo umupira wo kwambara wa Juventus ufite agaciro k’ama pound 180 hamwe n’ibindi bintu bito bito.

Ubwo polisi yari imaze gusura urugo rwa Cristiano, yatangaje ko yamenye umujura wakoze ibi, bivugwa ko ari umuntu usanzwe uzwi bagendeye ku byagaragajwe na CCTV camera. Gusa ntawe uratabwa muri yombi.

Ntabwo byahise bisobanuka niba icyo gihe nyina wa Cristiano, Dolores cyangwa murumuna we bari bari mu rugo ubwo umujura yazaga, gusa Georgina Rodriguez, umukunzi wa Cristiano we ntiyari ahari kuko yari yagiye hanze muri Paris Fashion Week.

Inzu ya Cristiano Ronaldo iherereye i Madeira

Cristiano yaguze iyi nzu mu mwaka wa 2015 ayiguze na Nini Andrade Silva ku giciro kitaramenyekana, nyuma ni bwo yatangiye kuyivugurura ayihindura inzu y’inzozi ze, ibyamutwaye agera kuri miliyoni 7 z’ama pound. 

Mu mwaka wa 2019 ubwo ivugurura ryarangiraga, Cristiano Ronaldo na murumuna we ndetse na nyina bimukiye muri iyi nzu. Iyi nzu ya Cristiano mbere yahoze ari iy’ikinyamakuru “Diario de Noticias da Madeira” ndetse akabyiniro Bar/Blub Noir nako kakorerega muri iyi nyubako.

Cristiano hamwe n'umubyeyi we Dolores Aveiro

Cristiano hamwe n'umukunzi we Rodriguez babana muri iyi nzu yatewe n'abajura

Src: Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND