RFL
Kigali

Wiyitinya yicareho! Davis D mu ndirimbo ye nshya yise "Ifarasi'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:9/10/2020 8:50
0


Umuhanzi Icyishaka David wiyise Davis D washyize imbere injyana ya Afrobeat, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yumvikanisha ko “Ifarasi” ye ifite ingufu kuko idakangwa n’ubunyerere.



Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Ifarasi’ yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Kane tariki 08 Nzeri 2020, afite iminota 03 n’amasegonda 25’.

Benshi bavuze ko Davis D atabatengushye nyuma y’indirimbo ‘Micro’ aherutse gusohora imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 800 ku rubuga rwa Youtube.

Bavuze ko indirimbo ‘Ifarasi’ igiye gushimangira ko uyu muhanzi ari Simba wo mu Rwanda, abandi bavuga ko ‘Ifarasi’ igiye gukundwa mu buryo bukomeye, ahanini bitewe n’umudiho wayo.

Davis D aririmba aterura neza ‘ifarasi’ yashakaga kuvuga. Mu gitero cya kabiri, akangurira abarimo Charly&Nina, Jolly&Mimi, Kate&Shaddy kwicara ku ifarasi ye, kuko itanga umunyenga kandi ikaba itajya igwa.

Hari aho aririmba agira ati “Guma ku ifarasi, nkubita kiboko, wiyitinya yicareho. Ifarasi yicareho.”

Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse guteguza Album ye ya mbere yise “Afro-Killer”, ni nyuma y’imyaka itandatu akora umuziki yaherekeresheje gukora indirimbo nyinshi.

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Nessim naho amashusho (Video) yatunganyijwe na Bagenzi Bernard Umuyobozi wa Label Incredible Music uyu muhanzi abarizwamo. Davis D amaze gusohora indirimbo zinyuranye zirimo; “Sweet Love”, “Henessy”, “Irekure”, “Go Down” n’izindi.

Davis D yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Ifarasi"

Davis D aririmba avuga ko ifarasi ifite ingufu kandi ko no mu bunyerere ihaca yemye

Uyu muhanzi aherutse guteguza Album ye ya mbere yise "Afro Killa" nyuma y'imyaka 6 akora umuziki

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IFARASI' Y'UMUHANZI DAVIS D







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND