RFL
Kigali

Rutahizamu mushya wa APR FC yasezeranyije Abafana ibyishimo batigeze bagira mu mateka

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/10/2020 16:41
0


Yannick Bizimana uherutse kugurwa n'ikipe y'ingabo z'igihugu avuye muri mucyebaRayon Sports, yasezeranyije abafana n'abakunzi b'iyi kipe kuzabaha ibyishimo batigeze babona mu myaka yose iyi kipe imaze ishinzwe.



Uyu rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi, ni umwe mubigaragaje cyane mu mwaka w'imikino ushize byanatumye abengukwa n'ikipe ya APR FC, bivugwa ko yamutanzeho arenga Miliyoni 20 Frws.

Yannick yatsindiye Rayon Sports ibitego umunani mu mwaka w'imikino ushize wa 2019/20, akaba yarashyize umukono ku masezerano y'imyaka ibiri muri APR FC Tariki 19 Nyakanga 2020.

Mu kiganiro yagiranye n'urubuga rw'iyi kipe, Yannick yatangaje ko abafana b'iyi kipe uyu mwaka bazabona ibyishimo batigeze babona.

Yagize ati"Abafana bitege ibyishimo umwaka utaha kuko tuzagera kuri byinshi kurusha ibyo bari basanzwe bamenyereye, ukuntu tumaze iminsi dukora dufite imbaraga nyinshi n’imyitozo myiza abatoza baduha bizajya kugera igihe cy’amarushanwa turi ku rwego rwo hejuru. Ibintu byose biva mu myiteguro, iyo mu myiteguro bimeze neza ufite abatoza bagutyaje gutya n’abayobozi baguhaye ibyo ukeneye byose ikiba gisigaye ni ugutanga ibyishimo kandi bitege ko bizaboneka ku bwinshi”.

”Mu minsi micye nyimazemo, APR FC ni ikipe yita ku bakinnyi bayo cyane, yaba abayobozi badusura kenshi bakatuganiriza batwumvisha intego z’ikipe, bakaguhamagara kuri telefoni bakubaza uko ubayeho niba ufite ikibazo ngo bagufashe kugikemura kuko hari igihe watinya guhita ubabwira bitewe n’urwego bariho ariko bo barakwisangira hasi mukaganira kugira ngo ukore imyitozo ushyize umutima hamwe n’igihe cy’amarushanwa nigitangira uzajye mu kibuga igisigaye ari ugutanga ibyo ufite byose, umukinnyi wese aba yifuza kubaho gutya, nanjye iyi niyo kipe narotaga kuzakinamo”.

Bizimana Yannick w’imyaka 22 y'amavuko yakuriye muri Giticyinyoni FC mu cyiciro cya kabiri, aho yavuye muri 2017 yerekeza muri AS Muhanga yabashije gufasha kuzamuka mu cyiciro cya mbere ndetse ayikinamo imyaka ibiri akomereza muri Rayon Sports yakinnyemo umwaka umwe wa 2019-20, ayisohokamo Tariki ya 19 Nyakanga 2020 yerekeza muri APR FC akinamo magingo aya.

Yannick ni umwe mu bitezweho gufasha cyane ubusatirizi bwa APR FC

Yannick yasezeranyije abafana ba APR FC ibyishimo batigeze bagira

Yannick na bagenzi be bakomeje imyitozo iri kubera i Shyorongi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND