RFL
Kigali

Kantor uherutse gusohora indirimbo “Igisobanuro cy’urukundo” yerekanye n’indi mpano afite-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:8/10/2020 19:43
0


Umuhanzi ukizamuka, Kantor uherutse gusohora indirimbo yise “Igisobanuro cy’urukundo” yiganjemo amagambo meza y’urukundo aryoheye amatwi ku bakundana, twaganiriye atwereka n’indi mpano yo gucuranga gitari no kuririmba izindi ndirimbo z’amahanga.



Kantor aganira na INYARWANDA.COM, yatangaje ko n'ubwo aririmba afite n’impano yo gucuranga ibicurangisho by’umuziki cyane cyane Gitari. Mu kwinjira muri muzika avuga ko asanzwe ari umucuranzi muri Band ariko nawe akagira impano yo guhimba indirimbo no kuziririmba.


Mu gihe gito amaze muri muzika amaze kugira indirimbo hafi 5. Yasobanuye imbogamizi ahura nazo ariko kubera urukundo akunda umuziki akawugumamo kandi azawukomeza. Zimwe muri izo mbogamizi ni ukubura ubushobozi bumwerekeza muri Studio dore ko akiri n’umunyeshuri muri Kaminuza.

Kantor yagize ati: “Buriya nta kintu kitavuna, nkunda umuziki kuko mfite impano ntazapfusha ubusa, ubu navuga ko bikingora gukora indirimbo kuko nta bushobozi buhagije mfite kandi amafaranga duhabwa ya Bursay nyajyana muri studio nkongeranya indirimbo ikaba irakozwe, urumva ko biba bitoroshye, gusa nizera ko nzagera ku nzozi zanjye z’umuziki”.

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KANTOR


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “IGISOBANURO CY’URUKUNDO”YA KANTOR


   







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND