Umuhanzi ukizamuka, Kantor uherutse gusohora indirimbo yise “Igisobanuro cy’urukundo” yiganjemo amagambo meza y’urukundo aryoheye amatwi ku bakundana, twaganiriye atwereka n’indi mpano yo gucuranga gitari no kuririmba izindi ndirimbo z’amahanga.
Kantor aganira na
INYARWANDA.COM, yatangaje ko n'ubwo aririmba afite n’impano yo gucuranga ibicurangisho
by’umuziki cyane cyane Gitari. Mu kwinjira muri muzika avuga ko asanzwe ari umucuranzi muri Band ariko nawe akagira impano yo guhimba indirimbo
no kuziririmba.
Mu gihe gito amaze muri muzika amaze kugira indirimbo
hafi 5. Yasobanuye imbogamizi ahura nazo ariko kubera urukundo akunda umuziki akawugumamo
kandi azawukomeza. Zimwe muri izo mbogamizi ni ukubura ubushobozi bumwerekeza muri Studio dore
ko akiri n’umunyeshuri muri Kaminuza.
Kantor yagize ati: “Buriya nta kintu kitavuna, nkunda
umuziki kuko mfite impano ntazapfusha ubusa, ubu navuga ko bikingora gukora
indirimbo kuko nta bushobozi buhagije mfite kandi amafaranga duhabwa ya Bursay nyajyana
muri studio nkongeranya indirimbo ikaba irakozwe, urumva ko biba bitoroshye,
gusa nizera ko nzagera ku nzozi zanjye z’umuziki”.
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA KANTOR
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “IGISOBANURO CY’URUKUNDO”YA KANTOR
TANGA IGITECYEREZO