Mu gihe ubukungu bw’isi bukomeje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19, bisa nk'aho ibi bitagize icyo bihungabanya ku baherwe ba mbere ku isi. Aho ubukungu bw’ahandi bushegeshwa, ubwabo bwo ntubusiba gutumbagira. Kuva mu mwaka wa 2017 kugeza muri uyu turimo ubukungu bwabo bwiyongereyeho 14.61%. Byatewe n’iki?.
N’ubwo umubare w’abaherwe muri rusange wagabanyutse, abashoboye kuguma muri icyo cyiciro ubutunzi bwabo
bukomeje gutumbagira. Iri zamuka ry’ubukungu ku itsinda ry’abantu bamwe bahujwe
nuko batunze abarirwa mu mamiriyari y’amadorari, ubukungu bwabo bwazamutseho
14.61% bingana na tiriyoni $8 nk'uko tubikesha imwe muri banki y’Abasuwisi ya
UBS. Iri zamuka ryatumye aba bagwizatungo bikubira 27.5% by’ubukungu bw’isi.
Raporo y’iyi banki
igaragaza ko imwe mu ngingo z’ingenzi z’icyateye iri zamuka ku bukungu bw’aba
baherwe ari icyorezo cya COVID-19. Iyo umuntu anyujije amaso mu rutonde rw’aba
baherwe uko basaga 2000 ku isi hose, abenshi muri bo usanga ishoramari ryabo
rishingiye ku ikoranabuhanga n’ubuvuzi. Mu gihe ibindi bikorwa nk’imyidagaduro,
ingendo, ubucuruzi kimwe n’ubukerarugendo byabaye bihagaze kubera ingamba zo
kwirinda icyorezo; gukoresha ikoranabuhanga cyangwa gukenera ibikoresho byo kwa
muganga ntibyigeze bihagarara. Iyi ni imwe mu mpamvu isobanura iri zamuka ry’ubukungu
bwabo.
Ntitwasoza tutavuze
uburyo iyi raporo yakomeje kwerekana ko hatagize igikorwa, ubusumbane mu
bukungu bw’isi bwakomeza kugana ahabi. Umuryango w’Abibumbye uherutse kuburira
abanyamuryango wabo ko isi ishobora kugira ikigero cy’ubukene butaherukaga kuva
binyacumi bitatu by’imyaka bihise (kuva 1990).
TANGA IGITECYEREZO