Mu mirimo y'inama ya 67 y’inteko rusange y’Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amagaru ku Isi (FIFA) ikomeje kubera muri Bahrain, umunyarwanda Martin Ngoga yatorewe kuba umwe mu bagize akanama gashinzwe imyitwarire muri FIFA.
Martin Ngoga azwi cyane mu Rwanda nk’uwabaye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, kuri ubu yari ahagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA).
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ribinyujije kuri Twitter yaryo ryasakaje iyi nkuru nziza ku banyarwanda
Martin Ngoga n’ubwo azwi cyane muri politike, ariko abamuzi bahamya ko anakunda cyane siporo by’umwihariko umupira w’amaguru dore ko yanabaye visi perezida wa Ferwafa mu gihe yayoborwaga na Jenerali Majoro Kazura Jean Bosco. Uyu mugabo yari yatanzwe nk’umukandida ku mwanya wo kuba umuyobozi wungirije w’akanama gashinzwe gukora iperereza ku bintu bigenzurwa na FIFA.
Nyuma yo gutorerwa uyu mwanya, Martin Ngoga abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko atewe ishema n'uyu mwanya kandi agiye gutanga umusanzu we mu kubuka siporo
Martin Ngoga azwi kandi nk'uwayoboye komisiyo yakurikiranaga uruhare igitangazamakuru cy'abongereza BBC cyagize mu gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi binyuze kuri filimi batambukije kuri imwe mu mashene y'iyi televiziyo bise 'Rwanda: The Untold Story'
TANGA IGITECYEREZO