Iradukunda Elsa ni we wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2017, akaba yinjiye mu mateka nka Nyampinga wa 6 ubayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, iri kamba yaryambitswe ku munsi wa kabiri w'ibi birori uhereye igihe byari biteganyirijwe. Ibi birori byaranzwe no kubura k'urufunguzo rw’imodoka n’utundi dushya.
Reba tumwe mu dushya twaranze ibi birori byo gutora Miss Rwanda 2017
-Ku ikubitiro abafana babujijwe kwinjiza ibikoresho birangurura amajwi nka vuvuzela, amafirimbi n’ibindi.
-Muri ibi birori ibyo kurya no kunywa byakoshaga dore ko Fanta yaguraga 1000frw ndetse n’ibindi bikaba byakoshaga kuko isambusa imwe mu cyumba cyatorewemo Nyampinga yaguraga 500frw.
Ibyo kurya no kunywa muri ibi birori byakoshaga
-Kamwe mu dushya twabaye ndetse kishimiwe ni uko amajwi n’amafaranga abantu baba bakoresheje batora aba bakobwa yahawe agaciro maze uwagize amajwi menshi akagira amahirwe yo kwinjira mu bakobwa batanu ba mbere ntakindi kirebweho.
-Iradukunda Elsa watowe nka Miss Rwanda 2017 yari apfutse ku kaboko byagaragazaga ko yakomeretse.
Miss Elsa yari apfutse ku kaboko
-Urufunguzo rw’imodoka ya Miss Rwanda 2017 rwaburiwe irengero, ubwo yari amaze kwegukana ikamba dore ko uyu mukobwa yajyanywe ku modoka kugira ngo bayimwereke ndetse ayihabwe, bikarangira uyu mukobwa atababashije kuyinjiramo kuko habuze urufunguzo rwayo. Amakuru Inyarwanda.com yabonye ni uko uru rufunguzo rwari rufitwe n’umushoferi wo muri Rwandamotor ahaguriwe iyi modoka.
Hafashwe icyemezo ko iyi modoka irara muri Camp Kigali ahabereye iki gikorwa kugeza igihe rubonekera igashyikirizwa uyu mukobwa. Iradukunda Elsa we wegukanye ikamba yahise asubirana n'abandi i Nyamata kuri Golden Turip aho bagiye gufata ibikoresho byabo akazahava kuri iki cyumweru tariki 26 Gashyantare 2017.
Imodoka Miss Elsa yayireberaga inyuma imfunguzo zabuzeIyi modoka yaraye muri Camp Kigali ahaberga iki gikorwa
-Ibi birori byatinze kuba bikomeye, kuko ubusanzwe byari biteganyijwe ko bitangira saa kumi nimwe z’umugoroba gusa byageze saa kumi n'ebyiri nta muntu uragera ku rubyiniro icyakora n’abatekinisiye bari bakirwana no kuvuza ibyuma neza. Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu abatekinisiye basabye abafana kwihangana iminota itanu bagacana moteri itanga umuriro, saa moya zuzuye icyumba cyari kimaze kuzura neza abafana bari bitabiriye.
Miss Elsa yatowe ku masaha ahuza iminsi ibiri
Umushyushyarugamba Andrew Kareba yinjiye ku rubyiniro saa mbili n’igice, ni ukuvuga amasaha atatu arenga nyuma y’igihe cyatanzwe, asaba imbabazi kuba batinze gutangira. Nyampinga w’u Rwanda w'umwaka wa 2017 yatowe saa sita na mirongo itatu n’ibiri z’ijoro, ni ukuvuga iminota 32 yari imaze kurenga ku munsi yagombaga gutorerwaho dore ko yagombaga gutorwa mu ijoro ryo kuwa 25 Gashyantare 2017 ariko bikaba byarangiye atowe tariki 26 Gashyantare 2017.
TANGA IGITECYEREZO