TWAMUSUYE! Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yatuganirije byinshi ku buzima bwe, iwabo ndetse n'ubwo mu irushanwa-VIDEO

Imyidagaduro - 28/01/2019 5:25 PM
Share:

Umwanditsi:

TWAMUSUYE! Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yatuganirije byinshi ku buzima bwe, iwabo ndetse n'ubwo mu irushanwa-VIDEO

Ku wa Gatandatu tariki 26 Mutarama 2019 ni bwo hatowe Miss Rwanda 2019. Ibirori byo gutora Miss Rwanda 2019 byabereye i Rusororo mu Intare Conferance Arena. Umukobwa utari waravuzwe cyane mu itangazamakuru Nimwiza Meghan ni we wegukanye ikamba. Nyuma yo kwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019, twamusuye mu rugo atuganiriza ku buzima bwe.

Nimwiza Meghan utuye i Gacuriro mu mujyi wa Kigali ni umwe mu bana batatu iwabo babyaye b'abakobwa akaba ari we mukuru. Yavutse tariki 10 Ukwakira 1999. Abana n'ababyeyi be muri Kigali. Yatangarije Inyarwanda.com ko yarangije kwiga amashuri yisumbuye aho yize ibijyanye n'ikoranabuhanga muri SOS.

Tuganira na Miss Rwanda 2019 Nimwiza Meghan yaduhishuriye ko ku bwe yafashe icyemezo cyo kujya muri Miss Rwanda 2019 ubwo hari harangiye amajonjora mu ntara ebyiri. Avuga ko ari bwo yashatse kwinjira mu irushanwa nuko ariyandikisha abimenyesha iwabo yamaze kwiyandikisha. Yagize ati" Nabibabwiye nijoro turi kurya ku meza." Ahamya ko murumuna we ari we wabyumvise vuba ariko mama we atabyumva na gake gusa nanone nk'umubyeyi ngo yagiye amushyigikira.

Miss Rwanda

Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan

Nimwiza Meghan yatangarije Inyarwanda.com ko amaze kubona abo bahanganye, nta cyizere yigeze yiha dore ko ahamya ko yabonaga Gaju Anitha ari we wari ukwiye ikamba bitewe n'ubwenge bwe ndetse n'uburyo yasobanuraga neza umushinga we. Nyampinga w'u Rwanda w'umwaka wa 2019 Nimwiza Meghan yabwiye umunyamakuru ko irushanwa rya Miss Rwanda yarinze aryegukana atarizera ko nawe yaritwara ahubwo yahoraga atekereza ko hari undi rigenewe.

Nimwiza Meghan yatangarije Inyarwanda.com ko atazibagirwa ukuntu iyo yajyaga kuryama mu gihe yamaze abana na Josiane Mwiseneza yajyaga amubyutsa ngo basenge cyane ko uyu babanye mu cyumba kimwe. Nimwiza Meghan, ni mwene Ruvebana Gaspard na Basiime Betty. Ni imfura mu muryango w’abana batatu, avukana n’abakobwa gusa.

Miss Rwanda

Imodoka yamaze kuyigeza mu rugo iwabo....

Nyampinga mushya w’u Rwanda n’umuryango we batuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya mu Kagari ka Gacuriro mu Mudugugu wa Akaruvusha.

REBA HANO IKIGANIRO KIRAMBUYE TWAGIRANYE NA MISS RWANDA2019, NIMWIZA MEGHAN





Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...