Intandaro y’ibi byose, ni ifoto Karrueche Tran wahoze ari umukunzi wa Chris Brown, yashyize kuri Instagram maze Soulja Boy arayikunda(like), ngo ibintu bitishimiwe na busa na Chris Brown maze ahamagara uyu muraperi amwiyama amumenyesha ko aho bazahurira hose bazakizwa n’ibipfunsi.
Iyi niyo foto yazamuye ibibazo
N’ubwo ibyo Soulja Boy yatangaje byo guhamagarwa na Chris Brown nta gihamya bifite, uyu muraperi yagaragaje uburakari bukomeye avuga amagambo menshi yafashwe nk’ubushotoranyi, aho yahisemo gucisha ubutumwa kuri Twitter yihaniza Chris Brown. Yatangiye agira ati “Chris Brown amaze kumpamagara, ngo arashaka kunyangiza isura(kunkubita) kuko nakunze(like)ifoto ya Karrueche kuri Instagram. Uyu musore ni igicucu.”
“ Umva ba umugabo, uze nguhe ibyawe(mu mvugo igaragaza ko yiteguye kumutsinda mu kumvana imitsi). Rekeraho kunywa cocaine ingana gutyo.”
“Chris Brown acyeka ko akomeye kuko yakubise umugore akanahohotera umufana mu birori by’umwaka mushya.”
Ibi ni bimwe mu byagiye bitangazwa na Soulja Boy
Ku ruhande rwa Chris Brown yabanje guceceka umwanya munini, gusa nyuma y'uburyo byamamaye cyane ku rubuga rwa Twitter aho Soulja Boy yamwandagarije hakanavuka 'Hashtag' ya #SouljaboyChallenge, nawe yagiye ku mbuga nkoranyambaga atangira gusubiza Soulja Boy, aho yasetse cyane ibyo yatangaje avuga ko arimo gushaka guhimba beef, ko ndetse atigeze amuhamagara bitanashobora kubaho mu buzima.
Karrueche Tran wabaye intandaro y'ibi byose, nawe yanditse avuga ko ibyo aba basore bombi barimo ari amafuti, ndetse bidakwiye, yongeraho ko yaba we na buri wese nta n'umwe byubahisha.
Ibi byabaye nko gukoza agati mu ntozi kuko byatumye Chris Brown ahita ashyira mu gatebo kamwe Karrueche na Soulja Boy, avuga ko nta myaka ibiri ishize Karrueche abaye icyamamare kandi akaba yarabigezeho kubera we, bityo arambiwe ndetse atiyumvisha impamvu asigaye ahora yisanga ahanganye n'abantu kubera uyu mukobwa mu gihe ntacyo akimukeneyeho, amubwira ko akwiye gutuza akoryoherwa n'ubwamamare yamuzaniye aho gutanga ibitekerezo bidashinga. Chris Brown akomeza abwira Soulja Boy ko yari akwiye guta umwanya munini ashaka amafaranga yamubeshaho, agatura mu nzu nziza nk'iyo we abamo, ndetse akagenda mu myanya ihenze y'indege. Amwishongoraho cyane yamubwiye ko na Royalty, umukobwa we w'imyaka ibiri gusa afite amafaranga akubye inshuro 5 aya Soulja Boy.
Chris Brown mu gusubiza Soulja Boy na Karrueche yakoresheje amagambo akomeye kandi yo kubihenuraho no kubasesereza