Ubukwe bwa William Kadu na Mwiza Brenda bwabaye tariki 13 Mutarama 2018 ahabaye umuhango wo gusaba no gukwa wabereye i Masaka mu gihe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana wo wabaye ku gicamunsi cy’uwo munsi mu rusengero rwa EEAR Remera, mu gihe abatumiwe nyuma y’iyo mihango bakiriwe muri Pinacle Gardens iri Kimironko.
William Kadu cyangwa kwikiriza William nk'uko ariyo mazina ye amaze igihe ari umunyamakuru wa Radio Flash fm mu gisata cy’imikino cyane akaba yaramamaye mu kogeza imipira afatanyije na Mahoro Nasri, uyu munyamakuru mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 nibwo bibarutse umwana w’umuhungu uyu akaba imfura yabo uyu mwana akaba yavukiye mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe.
William Kadu n'umufasha we ndetse n'imfura yabo