Papiss Demba Cisse ufite imyaka 30 ni umunyasenegali ukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga mu gihugu cy’Ubwongereza mu ikipe ya New Castle, anafatiye runini, kuko ari umwe muri ba rutahizamu beza ifite. Ahembwa
Uko byagenze
Rachelle Graham ufite imyaka 24 ,wigeze no kuba nyampinga w’umujyi wa New Castle wo Bwongereza akaba umukunzi wa Papiss Demba Cisse, avuga ko mu cyumweru gishize aribwo umukunzi we yamubwiye ko agiye mu kiruhuko cy’ukwezi mu gihugu cye. Nyuma y’uko abonye ko Papiss atari gusubiza ubutumwa be bugufi kuri telefoni , yifashishije itumanaho rya internet(online) atungurwa no gusangaho ifoto y’ubukwe bwa Papis n’undi mukobwa witwa Diallo Awa, ubukwe bwari bwabereye mu murwa mukuru w’Ubufaransa, Paris. Kuva ubwo amafoto y’aba bombi yakomeje gusakazwa n’inshuti zabo.
Graham Rachelle watunguwe no kumva ko umukunzi we yarongoye yari aziko ari ku ivuko
Rachelle yabaye nyampinga w'umujyi wa New Castle
Papis Demba Cisse(uri guseka) ni umwe mu bafatiye runini ikipe ye ya New Castle
Diallo wakoze ubukwe na Demba Cisse
Papiss Demba Cisse na Diallo mu bukwe bwabo i Paris
Amakuru avuga ko umuryango wa Papiss Demba utigeze wifuza umubano we na Graham kuko ngo batifuzaga ko babana badahuje ubwoko(race) ndetse akaba ari nayo mpamvu umwaka ushize bari baratandukanye, gusa Graham akabinyomoza avuga ko bari barasubiranye ndetse muri iyi minsi bari babanye neza.
Aganira n’ikinyamakuru The Sun cyo mu bwongereza , Graham yagize ati” Narakomeretse ndetse numva mbihiwe no kumva ko Papis yakoze ubukwe ntabizi nyuma y’igihe kini twari tumaranye. Ariko ni ubuzima bwe , niba ariko yabihisemo ntacyo nabihinduraho . Nifuzaga ko nibura yari kuba yarabimbwiye mbere y’uko abikora.”
Mu mwaka wa 2013 ubwo hamenyekanaga amakuru y’urukundo rwa Graham na Papiss, uyu mukobwa yagiye aterwa ubwoba ndetse ikirego kigezwa kuri polisi.
Abinyujije ku rubuga rwa Tweeter, Graham yagize ati” Ndababaye ndetse narakomeretse kuko twari inshuti cyane kandi naramwizeraga iyi myaka yose. Nari mfite ubuzima bwiza mbere y’uko menyana na Papiss ndetse ndashaka ko ubwo buzima bugaruka. Bitandukanye n’ibyo abantu bavuga ko nari nkeneye amafaranga ye, mfite ayanjye , kandi ntitwakundanye kubera umwuga akora cyangwa kuba ari ari icyamamare . Namukunze nkuko abandi bakundana, umuntu utizi neza niwe wabihamya.Igihe kirageza ngo nkomeze ubuzima bwanjye na we akomeze ubwe, buri kintu cyose kibaho kubw’impamvu.”
Umwe mu nshuti za hafi ya Demba Cisse yatangaje ko Papiss kuva yatandukana na Graham umwaka ushize , ko batigeze bongera gukundana nkuko we abivuga.” Ntabwo yigeze yongera gukundana na we nubwo we ariko abivuga. Wenda bajyaga bahura nk’abantu bakundanye ariko nta rukundo cyangwa umubano wari ugihari.”
Demba Cisse ni rutahizamu ukomeye
Diallo(wamabye numero 8) asanzwe akina umukino wa Volleyball. Aha arishimira itsinzi y'igihugu cye
Umugore wa Papiss bashakanye ni umukinnyikazi w’umukino w’intoki wa Volleyball na we ukomoka muri Senegal ndetse akaba n’umunyamideli userukira igihugu cye aho aba mu Bufaransa. Ubukwe bwabo bwabereye mu Bufaransa bwanitabiriwe n’imiryango yabo yombi.