Umuhanzi wa Gospel yishyuye 20.000Frw ahanurirwa na Prophet Sultan abona igitangaza cy'amafaranga

Iyobokamana - 17/11/2016 6:29 PM
Share:
Umuhanzi wa Gospel yishyuye 20.000Frw ahanurirwa na Prophet Sultan abona igitangaza cy'amafaranga

Gasirabo Gregoire uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu njyana ya Hiphop yatangaje ko atavuga rumwe n’abakomeje gushidikanya ku muhanuzi Sultan Eric usengera abantu yabanje kubaka ituro ringana n’ibihumbi 20 ku bashyitsi n’ibihumbi 10 ku bakristo b’abasangwa.

Gasirabo Gregoire yari asanzwe ari umukristo muri CLA Nyarutarama ariko ubu yamaze kuyoboka itorero Zeal of The Gospel church riyobowe na Prophet Sultan. Gasirabo mu muziki akoresha izina ry'ubuhanzi rya 'Uomofuoco' akaba azwi cyane mu ndirimbo yarakoranye na Israel Mbonyi yitwa ‘Agasambi’, gusa akaba na we afite indirimbo yakoze ku giti cye aho yakoze indirimbo yakunzwe na benshi yitwa Icumbi n’izindi. Uyu muraperi yabwiye Inyarwanda.com ko Prophet Sultan Eric ari umukozi w’Imana utavangiye kuko yigiriyeyo akamuhanurira bigasohora ndetse yasuzuma n'impamvu yaka abantu amafaranga agasanga atari ubucuruzi nk'uko bamwe bagiye babivuga ahubwo ari ukugerageza ukwizera kwabo.

UMVA HANO 'ICUMBI' YA GASIRABO

Gasirabo Gregoir

Gasirabo ubwo yari i Gabiro mu Itorero ry'igihugu mu kiciro "Indangamirwa VIII" cy'urubyiruko rw'abanyarwanda rwiga mu mahanga

Ni nyuma yaho Inyarwanda.com twatangaje inkuru y’uko Prophet Sultan ahanurira abantu yabanje kubaka amafaranga, iyo nkuru ikagarukwaho cyane ndetse bamwe bakavuga ko uwo muhanuzi ari umutekamitwe, abandi bakamwita umuhanuzi w’ibinyoma n’andi mazina menshi bamwitaga bashaka kuvuga ko ibyo guca abantu amafaranga ari ubucuruzi atari umuhanuzi ukoreshwa n'Imana. Gasirabo wigereyeyo agatanga n’amafaranga ibihumbi 20 ndetse kuva ubwo agahita aba umukristo w'iryo torero, ati iki?

Zeal of the Gospel church

Itangazorya Prophet Sultan rihamagarira abanyu kujya kumva ubuhanuzi bw'ibizababaho

Tariki 15 Ugushyingo 2016 ni bwo Gasirabo yagiye i Nyamirambo kuri Zeal of the Gospel church kureba koko niba uyu muhanuzi akoreshwa n’Umwuka w’Imana cyangwa ari satani umukoresha. Gasirabo yabwiye Inyarwanda ko hari ibintu by’ibanga Prophet Sultan yamuhanuriye kuri ubu byamaze gusohora. Ibindi yamubwiye nk’ikimenyetso kizamweza ko ibyo ahanura ari ukuri, ngo yamubwiye ko nagera mu rugo ari bubone amafaranga mu myenda ye. Mu ijoro ryakeye rishyira tariki 17 Ugushyingo 2016 nibwo Gasirabo  yarebye mu ikote amaze igihe atambara asangamo inote nshya eshatu z’ibihumbi bibiri, yose hamwe akaba ari ibihumbi 6 by'amanyarwanda. Ibyo ngo byamuteye ubwoba ahita yemera neza ko Prophet Sultan ari umuhanuzi ukoreshwa n'Imana. Yagize ati:

Nagiyeyo nishyura 20.000Frw uriya mukozi w’Imana ibintu bye birakora. Yarampanuriye arambwira ngo uze kureba mu myenda yawe urasangamo amafaranga, ndangije sinabyitaho. Hashize iminsi nk’ingahe nari narashyize agapapuro mu ikote ryanjye, ngeze aho nibuka ko nagashyizemo kuko hari ibintu nari naranditseho, njya kureba mu ikote nshakamo ako gapapuro, mpita nsangamo inote eshatu z’ibihumbi 2 kandi nshya zimeze nk’izivuye muri Banki. Mpita nibaza niba ari njye wayashyizemo ariko nahise nibuka ibyo Prophet Sultan yambwiye. Mu gihe ndimo kubitekerezaho umutima uhita umbwira uti reba kuri serial number zazo, ndebyeho nsanga imibare za Serial number irasa usibye imibare ihera ariyo 12, 13 na 14. Byarantangaje kandi niyo naba narayashyizemo ari ayanjye ntabwo naba narashyizemo inote nshyashya gutyo ngo mbyibagirwe. Ibindi yampanuriye byarasohoye gusa ni ibintu biri Private umuntu atavuga.

Gasirasbo

Aya niyo mafaranga Gasirabo yasanze mu ikote yari amaze igihe atambara

Umuraperi Gasirabo Gregoire akomeza avuga ko na Yesu Kristo hari abantu bamufataga nk’umuhanuzi usanzwe abandi bakamufata nk’umutekamitwe, akaba asanga ari nako Prophet Sultan ari gufatwa muri iki gihe mu gihe ari umukozi w’Imana ndetse ukoreshwa na yo. Yesu ngo na we yasabaga uwo agiye gukiza kugira kwizera,akaba ariyo mpamvu Gasirabo asanga ibyo Yesu yakoraga ari nabyo Sulatan akora, akaka abantu ituro nk'ikimenyetso cy'uko umuntu ushaka igitangaza afite kwizera, ibyo akaba asanga nta kibazo kirimo kuko na kera abahanzu bajyaga bagerageza abantu bashaka ibitangaza mu kureba niba koko bizeye.

Tumubajije uko asuzuma ibitangaza biturutse ku Mana n’ibiturutse kuri satani, Gasirabo yavuze ko ikibimubwira ari Umwuka w’Imana uri muri we kandi ni na wo gusa ngo wabyereka ubishidikanyaho. Yongeyeho ko imbuto umuntu yera nazo zakwekera niba ibyo umuhanuzi runaka akora ari ukuri. Guhanura ibintu bigasohora na byo ngo byakwerekana umuhanuzi w’ukuri n’uw’ibinyoma. Yagize ati:

Ubu ngubu namaze kuba umuyoboke we. Uriya mugabo (Prophet Sultan) ari Powerful (afite imbaraga z’Imana). Ibintu bye birakora. Imbaraga zose ziva ku Mana kuko na satani ni Imana yazimuhaye, Imana iyo iguhaye ntabwo ikwambura, satani afite imbaraga kuko Imana yamwambuye ubwiza ntiyigeze imwambura imbaraga, n’abantu be bagira imbaraga kandi ibyo bakora bikaba, ari ko njye ndi umukristo. Njyewe hari uburyo bwihariye nganira n’Umwuka w’Imana ku buryo mbasha kumenya neza niba ibintu runaka bivuye ku Mana cyangwa bitavuye ku Mana.

Mu butumwa yatambukije kuri Facebook, Gasirabo Gregoire umuhanzi waminuje dore ko yasoreje mu Buhinde icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, yavuze ko kuba hari abantu bajya mu gitaramo runaka bakishyura amafaranga kugira ngo bataramane n’abahanzi, ari nako umuntu ashobora kwishyura cyangwa gutura ituro agahura n’umuhanuzi akamubwira ibizamubaho. Kuba atari itegeko gutanga ayo mafaranga usibye ubushake bw'umuntu ufite kwizera ibyo avuga ko arin igihamya cy'uko Prophet Sultan atagamije ubucuruzi. Ubwo butumwa bwe buteye gutya:

Maze Iminsi mbona abantu bashwanira iri tangazo ngo uyu muhanuzi wishyuza ibintu by'Imana (ucuruza impano y'Imana) ni muntu ki? Abandi ngo ni umutekamitwe...Gusa byanteye kwibaza ibintu byinshi ariko mbona n'ibisubizo byinshi. Niyo mpamvu nifuje nanjye kugira icyo mbivugaho.

1 Abami 17 13 Eliya aramubwira ati “Witinya genda ubigenze uko uvuze, ariko banza umvugireho akanjye ukanzanire hano, maze ubone kwivugira n’umwana wawe, Hanyuma njye mbona ibi Eliya yakoze aribyo bikomeye kwihanganira kurusha kwaka umuntu amafaranga akayatanga abishatse. Hanyuma mu nzu y'Imana ntabitagurishwa.

- Bibiriya mfite narayiguze n'ubwo hari iz'ubuntu zitangwa
- Iyo habaye concert ndishyura n'ubwo hari iz'ubuntu njyamo.
- Hanyuma n'ubuhanuzi nabwishyura nk'uko nabubonera ubuntu......

Byose biterwa nicyo wowe ushaka ndetse n'icyo ushobora gutanga kugirango ukibone. (Your will shall dertermine your sacrifice)

Kugurisha Bibiriya ntaho byanditse muri Bible, kwishyuza concert, ubuhanuzi cyangwa ibindi ntaho byanditse gusa ntabwo ibyo dukora byose byanditse muri Bibiliya. Ndetse n'ibyo Bibiliya idusaba byose siko tubikora. Ntabwo amahame Mose yagenderagaho ariyo Paul yagenderagaho kuko ibihe atari bimwe n'inshingano Imana yabahaga zabaga zitandukanye. Ariko rero ntibyatuma ugaya umwe muri bo ngo kuko atakoze nk'iby'undi.

N'uyu munsi ibihe biratandukanye, nk'uko tutambara amakanzu nk'uko bayambaraga niko tugomba kumva Imana icyo ishaka ko dukora kurusha kugendera ku byakozwe n'abandi ibihe byashize n'ubwo nabyo kubigenderaho atari bibi.

Njye numva umuntu byose abifashe nk'ITURO nta kosa ryaba ribirimo cyane cyane ko ituro ari ikintu umuntu adatanga ku ngufu ahubwo atanga abishatse. Ahubwo umuntu akibaza ese iyo umuntu atanze iryo turo ryasabwe abona nawe icyo yifuzaga?  (Bigusaba kuhigerera cyangwa kubaza abagezeyo kugirango umenye ukuri). Ariko niba umuntu icyo aturiye akibona ndumva nta kibazo kibirimo pe (ndumva nta butekamutwe bwaba bubirimo) "IT'S A WIN WIN SITUATION".

Bimeze nk'uwazaga agapfukama imbere ya Yesu akinginga maze Yesu akamukiza.(Twibuke ko Yesu mu gihe cye batamufataga nk'umwana w'Imana ahubwo bari abaziko ari umuhanuzi usanzwe) Ubu habonetse undi muhanuzi usaba abantu kumupfukamira unaboroga kugirango agukize nawe twavuga ko ari umutekamitwe.  Ushobora kumbwira ngo ariko Yesu ntawe yabisabaga. Nibyo koko Bibiliya ntaho itubwira ko yabisabye(ariko n'iyo abisaba ntabwo byari kuba ari amakosa.)

Kuko Bibiliya mu gitabo (2Abami 2:10-15) itwereka aho Elisa yasabye Namani umugaba mukuru w'ingabo za Siriya wari urwaye ibibembe kwibira muri Yorodani (igira amazi atari meza) nawe abyumva yararakaye nkuko twakumva hariho gutanga amafaranga bikaturakaza. Nyamara yumviye abikoze nibyo byamukijije, Wasanga nawe wakizwa n'ibyo bihumbi 20,000 ubitanze.

Byose byaterwa n'ukwizera ufite, kandi umuhanuzi iyo akugoyeho aba ashaka kugerageza ukwizera kwawe. Yesu yaragukizaga akakubwira ngo ugende UKWIZERA kwawe kuragukijije ntago yagenderaga ko waboroze cyane cg wapfukamye. Ibitekerezo byanyu biremewe gusa gushwana no gutongana ntibiturange.

Niko mbitekereza, murakoze. Imana ibagirire neza.

   Gasirabo waririmbanye na Israel Mbonyi mu ndirimbo “Agasambi”yinjiye mu njyana ya Hip Hop nk’umuhanuzi w’umuriro

Umuraperi Gasirabo

Ubuyobozi bw'itorero Zeal of the Gospel church buvuga ko aya mafaranga ari ITURO RY'UMUHANUZI

Pastor Alex Ruberwa umwe mu bayobozi ba Zeal of the Gospel church, yabwiye Inyarwanda.com ko kwishyuza abantu kugira ngo bahanurirwe ari mu rwego rwo kugerageza ukwizera kwabo. Yavuze ko atari ubucuruzi cyangwa kunyunyuza ababagana ahubwo ko ari ituro ry’umuhanuzi. Yavuze ko no muri Bibiliya hari abantu bajyaga bageragezwa hagapimwa kwizera kwabo mbere yo gukorerwa igitangaza. Yaduhaye urugero rw’umunyacyubahiro wasabwe kwibira inshuro 7 muri Yorodani akabona gukira ibibembe. Yunzemo ko iyo baguhanuriye watanze amafaranga, ijambo ry'ubuhanuzi ubwiwe uribyaza umusaruro. Yagize ati:

Muri rusange ni ituro ry'umuhanuzi ariko akenshi aba ari ugupima kwizera kw'abantu kuko abantu benshi baza imbere y'abakozi b'Imana ntabwo baba bizeye aba ari ukugerageza ama chance (amahirwe) kubera ko ava iruhande rwawe akajya no kwa muganga kandi yari yaje ngo mumusengere indwara runaka ariko nta kwizera, na we ukaba ubizi ko atakwizeye. Rero rimwe na rimwe hari igihe ushyiraho ituro ari ugupima kwizera kw'umuntu. Si uko umuntu aba akeneye amafaranga cyane ahubwo ni ugupima kwizera kw'umuntu kugira ngo urebe ko akwizereyemo kuko umuntu waguhaye ibihumbi 10 (10.000Frw) ijambo wamuhaye aribyaza umusaruro akaryakirana umutima wizeye. Ni motivation yacu kugira ngo abantu ntibapfe kuza batizeye. Ni nka kwa kundi umuhanuzi yabwiye Namani kugenda akidumbaguza muri Yorodani, biriya ni condition yo kupima niba umuntu yizeye. Iriya ni gahunda y'umuntu ukeneye privacy hari abantu badakunda ko babahanurira muri rusange nibo bareba umuhanuzi gutyo ku ruhande ariko abandi tubahanurira ku buntu muri rusange(mu ruhame).

Prophet Sultan Eric uhanurira abantu yabanje kubaka ituro riremereye, ni ishyaka ry'umurimo cyangwa ni ubucuruzi ?

UMVA HANO 'ICUMBI' YA GASIRABO


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...