Mu gihe bimenyerewe ko umuntu ugeze ku kintu runaka gikomeye mu buzima ashimira bamwe mu bantu bamufashije ubwo yari ku rugendo, Snoop Dogg we yasanze atakwibagirwa kwishimira we ubwe igihe yahabwaga inyenyeri, urwibutso rutazima muri Hollywood Walk of Fame.
Jimmy Kimmel, Quincy Jones na Dr Dre ni bamwe mu bafashe ijambo mu muhango wo guha inyenyeri Snoop Dogg
Ni umuhango wari witabiriwe n’abo mu muryango wa Snoop Dogg, Dr. Dre, Jimmy Kimmel n’abandi batandukanye. Guhabwa inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame ni ikimenyetso kidasibangana umuntu ahabwa kubera ibikorwa by’indashyikirwa yagezeho mu bijyanye n’imyidagaduro, Snoop Dogg akaba yahawe iyi nyenyeri nk’umunyamuziki. Yabanje gushimira abo bakoranye batandukanye, ababyeyi be n’umugore we hanyuma asoza yishimira we ubwe.
Snoop Dogg n'umugore we bakundanye guhera mu mashuri yisumbuye, ubu bamaze imyaka 21 ari umugore n'umugabo
Yagize ati “Ndashaka gushimira njyewe kuba nariyizeye, kuba narakoresheje ingufu zanjye zose sincike integer. Ndashaka gushimira njyewe kubwo guhora ngira icyo ntanga kurusha ibyo nsaba…”. Nyuma y’iri jambo, nibwo hahise herekanwa ku mugaragaro inyenyeri ya Snoop Dogg nk’ishimwe ry’ibihe byose azajya yibukirwaho ku ruhare yagize mu muziki.
Mu ijambo yafashe, Snoop ntiyibagiwe kwishimira
Pharell Williams nawe yari ahari
Babiri mu bana ba Snoop Dogg bari bahari
Kanda hano urebe uko uyu muhango wose wagenze: