MIGGY yagize icyo avuga ku mukino w’u Rwanda na Senegal n’abakinnyi baje mu ikipe bwa mbere

Imikino - 20/05/2016 1:40 PM
Share:

Umwanditsi:

MIGGY yagize icyo avuga ku mukino w’u Rwanda na Senegal n’abakinnyi baje mu ikipe bwa mbere

Umunyarwanda ukina mu ikipe ya Azam FC mu kiciro cya mbere muri Tanzania, Mugiraneza Jean Baptiste(Miggy) yagize ubutumwa atanga ku bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y'igihugu yitegura gukina n’ikipe y’igihugu ya Senegal na Mozambique, anagaruka ku buryo yumva ahagaze mbere y’uyu mukino yemeza ko bagomba kwitwaramo neza.

Uyu mukino w'Amavubi na Senegal uzaba kuwa 28 Gicurasi 2016. Kuri uyu wa kane tariki 19 Gicurasi 2016 nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Jonathan Bryan McKinstry yashyize hanze abakinnyi 30 bazavamo 23 bagomba kuzakina na Senegal ndetse bakazitabazwa ku mukino u Rwanda ruzakiramo Mozambique kuwa 4 Kamena 2016.

 

Miggy na Kapiteni Haruna

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy wambaye nimero 7 ari kumwe na kapiteni Haruna Niyonzima wambaye 8

Mu bakinnyi 30 bahamagawe hagaragaramo umukinnyi wo hagati Mugiraneza Jean Baptiste wa Azam FC wamaze kugaruka mu kibuga nyuma y’ikibazo cy’imvune yari amazemo iminsi. Mu kiganiro na Inyarwanda.com uyu mugabo yavuze ko ubu yiteguye gutanga umusanzu we mu ikipe y’igihugu kuko yamaze gukira neza ikibazo cy’imvune yari afite.Yagize ati:

Nari maze iminsi mu kibazo cy’imvune ariko nakivuyemo. Nyuma yo kumara icyumweru cyose nkoreshwa imyitozo n’umuganga w’ikipe (Azam FC) ndi njyenyine, yaje kumpa uburenganzira bwo gutangira imyitozo n’abandi bakinnyi, ubu uyu munsi (kuwa gatanu) ni uwa gatatu kuva ntangiye gukorana imyitozo hamwe n’abandi. Mu byukuri ndumva nta kibazo na kimwe mfite kabisa.

Mugiraneza azagera mu Rwanda tariki 27 Gicurasi 2016, abajijwe ku cyo yavuga ku bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu, uyu mukinnyi yabagiriye inama ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe babonye, bakigirira ikizere bakumva ko bashoboye bakikuramo ubwoba kuko umutoza ngo aba yaguhisemo kuko yakubonyemo ubushobozi. Yakomeje agira ati:

Icya mbere navuga ku bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu ni ukwigirira ikizere kuko umutoza kuba yaguhamagaye ni uko yakubonyemo ubushobozi. Ni ukuza ugatanga ibyo ufite byose ntacyo usize inyuma kuko babonye ko (abatoza) hari icyo wafasha. Ikindi ukikuramo ubwoba kuko benshi bicwa n’ubwoba. Ndumva ntawe bitashimisha kuba wahagararira igihugu cyakubyaye, ariko bisaba kubikorera ndetse ukarangwa n’ikinyabupfura kuko niyo ntwaro ya mbere.

Manzi Thierry na Imanishimwe Emmanuel ba myugariro ba Rayon Sports na Niyonzima Ali wa Mukura VS nibo bakinnyi bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ubusanzwe ikipe y’igihugu ya Senegal ni ikipe ikomeye bigendanye n’izina rikomeye ifite mu mupira wa Afurika ku buryo bamwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru bavuga ko u Rwanda rutabona intsinzi. Gusa Miggy ku ruhande rwe siko abibona ahubwo abona ko kuba wakina n’ikipe ikomeye bigira umumaro kurusha gukina n’ikipe yoroshye ukayinyagira.

Mu byukuri njyewe ku giti cyanjye nkunda gukina n’ikipe zikomeye kurusha uko nahura n’ikipe zoroshye kuko ikipe ikomeye ushobora kuyubakiraho izina nk’umukinnyi n’igihugu muri rusange, ariko ikipe yoroshye niyo muyitsinze biba bigaragara ko nta gitangaza cyabaye, niyo mpamvu navuga ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo twerekane ko hari aho tumaze kugera (umupira w’u Rwanda).Ntabwo navuga ko twabonye umwanya uhagije wo kwitegura  ariko kuri njye ndumva tuzitwara neza bitewe nuko tuzaba turi mu rugo kandi turi imbere y’abafana bacu.

Abakinnyi 30 bahamagawe baratangira umwihorero kuwa 22 Gicurasi 2016  aho bazaba bacumbitse muri Golden Tulip Hotel i Nyamata mbere ko batangira imyitozo kuwa mbere tariki 23 Gicurasi 2016. Nyuma hazatoranywamo abakinnyi 23 bazakina umukino wa Senegal mbere yo kwakira ikipe y’igihugu ya Mozambique mu mukino wo kwishyura mu itsinda H mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2017 kizabera muri Gabon.

IKipe y'igihugu Amavubi yakinnye imikino ya CHAN

Ikipe y'igihugu Amavubi izaba ikina na Senegal mu mukino wa gishuti

Dore abakinnyi 30 umutoza Jonathan Bryan McKinstry yahamagaye.

Abanyezamu Ndayishimiye Eric (Rayon Sports), Mazimpaka Andre (Mukura), Ndoli Jean Claude (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC)

Ba myugariro Rusheshangoga Michel (APR FC), Omborenga Fitina (SC Kiyovu), Ndayishimiye Celestin (Mukura), Sibomana Abouba (Gor Mahia,Kenya), Imanishimwe Emmanuel (Rayon Sports), Nirisrike Salomon (STVV, Belgium), Bayisenge Emery (APR), Rwatubyaye Abdul (APR), Kayumba Soter (AS Kigali) na Manzi Thierry (Rayon Sports)

Abakina hagati: Bizimana Djihad (APR), Nshimiyimana Imran (Police FC), Mugiraneza Jean Baptiste (Azam FC, Tanzania), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Ali (Mukura), Habyarimana Innocent (Police FC), Sibomana Patrick (APR FC), Iranzi Jean Claude (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (Mukura), Nshuti Dominique Savio (Rayon Sports), Habimana Yussufu (Mukura VS), Niyonzima Haruna (Young Africans)

Ba rutahizamu: Usengimana Danny (Police FC), Uzumakunda Elias (Le Mans, France), Tuyisenge Jacques (Gor Mahia, Kenya) na Sugira Ernest (AS Kigali).

Dore abakinnyi 23 umutoza Aliou Cisse yahamagaye guhura n’u Rwanda.

Abazamu: Abdoulaye Diallo (Stade Rennais, France), Khadim Ndiaye (Horoya AC, Guinée), Pape Seydou Ndiaye (Niary Tally).

Ba myugariro: Lamine Gassama (FC Lorient, France), Serigne Modou Kara Mbodj (Anderlecht, Belgique), Kalidou Koulibaly (Naples, Italie), Pape Ndiaye Souaré (Crystal Palace, Angleterre), Boukary Dramé (Atalanta Bergame, Italie), Ibrahima Mbaye (Bologne, Italie), Fallou Diagne (Rennes, France).

Abo hagati: Issa Sarr (Orlando Pirates, Afrique du Sud), Idrissa Gana Gueye (Aston Villa, Angleterre), Cheikhou Kouyaté (West Ham, Angleterre), Cheikh Ndoye (Angers, France), Younousse Sankharé (Guingamp, France), Mouhamed Diamé (Hull City, Angleterre), Pape Alioune Ndiaye (Osmanlispor, Turquie), Pape Kouly Diop (Espanyol Barcelone, Espagne).

Ba rutahizamu: Moussa Konaté (FC Sion, Suisse), Sadio Mané (Southampton, Angleterre), Mame Biram Diouf (Stock City, Angleterre), Diao Baldé Keita (Lazio, Italie), Baye Oumar Niasse (Everton, Angleterre).

Sadam Mihigo& Samson Iradukunda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...