Mu muhango wabereye kuri Minisiteri y’Uburezi i Kacyiru kuva isaa yine n’igice za mu gitondo, Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC) hamwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB), batangarije itangazamakuru uko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2015. Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Rwamukwaya Olivier yatangaje ko uyu mwaka abanyeshuri batsinze kurusha ushize.
Mu banyeshuri 67,709 bakoze ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye mu mwaka wa 2015,abatsinze ni 60,455 bakaba bangana na 89.2%. Muri abo batsinze,umubare munini ni abakobwa dore ko mu bakurikiranye inyigisho, abatsinze ari 19,499 bangana na 51,9% mu gihe abahungu ari 18,059 bangana na 48.1%.
Abanyeshuri barangije mu masomo rusange, abakoze ibizamini bya Leta mu mwaka w'amashuri wa 2015 ni 42,118, abatsinze akaba ari 37,558. Abize ubumenyingiro, mu banyeshuri 23,153 bakoze ikizamini cya Leta, abatsinze ni 20,262, mu gihe abarangije mu burezi, abakoze ikizamini cya Leta ari 2,661 abatsinze akaba ari 2,635.
MINEDUC ishyira ahagaragara amanota abarangije ayisumbuye muri 2015 /Ifoto-Izuba Rirashe
Ugereranyije n’umwaka wa 2014 uko abanyeshuri batsinzie ibizamini bya Leta, muri uyu mwaka wa 2015 habayeho gutsinda cyane kuko hatsinze 89.2% mu gihe muri 2014 hatsinze 89.1%. Muri 2014 abahungu bari batsinze cyane kurusha abakobwa ariko muri uyu mwaka wa 2015 abakobwa nibo batsinze ari benshi.
Akandi gashya kabaye mu manota yo mu mwaka wa 2015 mu banyeshuri barangije ayisumbuye, ni uko abanyeshuri bakopera n’abandi bandika nabi imyirondoro yabo bigafatwa nko gukopera,baragabanyutse cyane dore ko hafashwe abanyeshuri 11 gusa mu gihe muri 2014 hafashwe abagera kuri 30.
REB yanze gutangaza ibigo byatsindishije cyane kurusha ibindi
Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB), kirashishikariza abarimu n’abanyeshuri kwirinda iyo ngeso yo gukopera kuko uwo igaragayeho atakaza amahirwe ye umwaka wose ukamubera imfabusa. Iki kigo ariko cyirinze cyane gutangaza ibigo byatsindishije cyane kurusha ibindi ahubwo gishyira hanze abanyeshuri bahize abandi.
Samantha Teta umwe mu banyeshuri barangije ayisumbuye waje ku mwanya wa 44 mu batinze neza muri HEG yatangaje ko abikesha abarimu beza ndetse n’ababyeyi be bamwemereye kwiga amasomo “Combination” yihitiyemo. Kuba abakobwa batsinze cyane, yavuze ko ari ikimenyetso cy’uko buri wese ashoboye.
Nk’uko tubikesha itangazo ryashyizwe hanze n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi, muri Combinations 15 zakoresheje ibizamini bya Leta bisoza ayisumbuye muri 2015, Inyarwanda.com tugiye kubagezaho urutonde rw’abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu muri zimwe muri Combinations zitandukanye aho abanyeshuri batsinze cyane amasomo 4 muyo biga y’ingenzi bakabona inyuguti “Grade Value” ya A ihwanye n’amanota 6.
Abanyeshuri 10 muri 29 babaye aba mbere mu gihugu muri MCB (Mathematics, Chemistry and Biology) babonye za “A” enye
1 Harerimana Vedaste
2 Kayiranga Aimee Aline
3 Imanishimwe Diane
4 Uwimana Adidja
5 Nshimiyimana Cyprien
6 Kabanda Sheja Herve Christian
7 Manishimwe Clothilde
8 Yamfashije Jeannette
9 Ukwitegetse Patrick
10 Umutoni Hanriete
Abanyeshuri 10 muri 56 babaye aba mbere mu gihugu muri PCB (Physics, Chemistry and Biology) babonye za “A” enye
1 Mugabo Eric
2 Hatahintwari Juvenal
3 Ndagijimana Serge
4 Aduhire Marie Gisele
5 Ndayambaje Hyacinthe
6 Nahimana Theophile
7 Niyonizeye Marie Grace
8 Uwayesu Cyiza Tresor
9 Bugingo Joseph
10 Ukwitegetse Manasseh
Abanyeshuri 10 muri 15 babaye aba mbere mu gihugu muri MPC (Mathematics, Physics and Computer Science) babonye za “A” enye
1 Giramatha Muhoracyeye Candine
2 Ishimwe Jean Marie Vianney
3 Ntunzwenayo Berthin
4 Ahishakiye Anaclet
5 Mboneko Rasire
6 Mandela Johnson Clever
7 Mugabo Tresor Remy
8 Manzi Yvon
9 Manywa Nijimbere Amandine
10 Mukantegeye Rachel
Abanyeshuri 10 muri 62 babaye aba mbere mu gihugu muri PCM (Physics, Chemistry and Mathematics) babonye za “A”enye
1 Kirenga Mahoro
2 Uwambajimana Charles
3 Muhoza Timothee
4 Uwase Thierry
5 Isingizwe Irene
6 Niyorukundo Jonathan
7 Hirwa Olivier
8 Kamana David
9 Uwizeyimana Marie Louise
10 Koiha Venkata Vipra Padmini
Abanyeshuri 10 muri 21 babaye aba mbere mu gihugu muri EKK (English, Kiswahili and Kinyarwanda) babonye za “A” enye
1 Niyonkuru Donatha
2 Uwambaye Yvette
3 Nyiransabimana Eugenie
4 Muhoza Olivier
5 Sibomana Theogene
6 Safari Garcon
7 Ntezumucunguzi Joseph
8 Nyirabizimana Claudine
9 Nizeyimana Tumusifu Gervis
10 Uwayisenga Vivine
Abanyeshuri 10 muri 75 babaye aba mbere mu gihugu muri HEG (History, Economis and Geography) babonye za “A” enye
1 Nkundimana Emmanuel
2 Tuyishime Fiacre
3 Niyingenera Yussuf
4 Kamaliza Sarah
5 Nsengiyumva Jean Claude
6 Shumbusho Jean Claude
7 Kwizera David
8 Dusabimana Jean Paul
9 Manishimwe Jean Paul
10 Uwayo Elivanie
Abanyeshuri 10 muri 26 babaye aba mbere mu gihugu muri Arts Combinations
1 Intumwayase Fabrice
2 Teta Samantha
3 Mutesi Florence
4 Mukiza Regis
5 Shumbusho Jean Claude
6 Kaliisa Julius
7 Uwera Grace
8 Mazimpaka Pacifique
9 Ndayisenga Wilson
10 Bahati Enock
Abanyeshuri 10 muri 21 babaye aba mbere mu gihugu muri Sciences Combinations
1 Cyizere Rukundo Fidele
2 Ndayishimiye Mike
3 Ndacyayisenga Stephanie
4 Sendanyoye Charite
5 Giramata Muhoracyeye Candide
6 Bigabiro Mpogazi Fabrice
7 Hirwa Gatete Yves
8 Bajeneza Valentin
9 Niyongabo Kwibuka Christian
10 Mukiza Allelua
Abanyeshuri 10 muri 21 babaye aba mbere mu gihugu muri Languages Combinations(Indimi)
1 Niyonkuru Donatha
2 Manirakiza Dieudonne
3 Habumuremyi Jean d'Amour
4 Twagirayezu Vincent
5 Niyonsenga Xavier
6 Uwayisenga Vivine
7 Ntezumucunguzi Joseph
8 Muhoza Olivier
9 Uwambaye Yvette
10 Nyiransabimana Eugenie
Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu muri 29 batsinze ku manota yo hejuru isomo rya Economics bakabona "A"
1 Uwera Grace(HEG)
2 Nemeyimana Joseph(HEG)
3 Mugisha Joyeuse(HEG)
4 Mbarushimana Joseph(HEG)
5 Intumwayase Fabrice(HEG)
6 Munyana Gahima Fiona(HEG)
7 Sibonteze Theoneste(MEG)
8 Nshimiyimana Venuste (HEG)
9 Nduwumwami Christian(HEG)
10 Byiringiro Enock(HEG)
Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu muri 48 batsinze ku manota yo hejuru isomo rya History bakabona "A"
1 Nahayo Josiane(HEG)
2 Sengano Anselme(HEG)
3 Murenzi James(HEG)
4 Mutesi Florence(HEG)
5 Kaliisa Julius(HEG)
6 Mwanga Ismail(HEG)
7 Mukarurangwa Martin(HEG)
8 Mutoni Irene(HEL)
9 Nkurunziza Jean de Dieu(HEG)
10 Nsanzabera Iradukunda Jean Luc(HEG)
Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu muri 37 batsinze ku manota yo hejuru isomo rya Geography bakabona "A"
1 Intumwayase Fabrice(HEG)
2 Rwigema Emmanuel(BCG)
3 Bahati Enock(HEG)
4 Ntacogora Emmanuel(BCG)
5 Uwase Zuba Portia(MEG)
6 Nizeyimana Jean d'Amour(MEG)
7 Mazimpaka Pacifique(HEG)
8 Uwizeyimana Emmanuel(BCG)
9 Byiringiro Didier (HEG)
10 Hakizumwami Angelique (MEG)
Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu muri 18 batsinze ku manota yo hejuru isomo ry'Icyongereza bakabona "A"
1 Ntawiheba Marcel(EFK)
2 Niyonsenga Xavier(EKK)
3 Muhimbare Cherissa(LEG)
4 Ndikubwimana Egide(EFK)
5 Bakunda Emmanuel(HEL)
6 Niyonsenga Goreth(HEL)
7 Iraguha Jean Bosco(EKK)
8 Tuyishimire Munilla(EFK)
9 Mushimiyimana Rebecca(EFK)
10 Isingizwe Marie Claire(EFK)
Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu muri 50 batsinze ku manota yo hejuru isomo ry'IKINYARWANDA bakabona "A"
1 Nsabumukunzi Egide(EKK)
2 Manirakiza Dieudonne(EKK)
3 Uwayisenga Vivine(EKK)
4 Nizeyimana Tumusifu Gervis(EKK)
5 Irankunda Honorine (EKK)
6 Nyiransabimana Eugenie(EKK)
7 Niyonkuru Donatha(EKK)
8 Nshuti Paulin(EKK)
9 Mutuyemariya Florentine(EKK)
10 Musaniwabo Providence(EKK)
Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu muri 60 batsinze ku manota yo hejuru isomo rya Biology bakabona "A"
1 Rwigema Emmanuel(BCG)
2 Ndayishimiye Mick(MCB)
3 Ukwitegetse Manasseh(PCB)
4 Nshuti Hagumamahoro Innocent(PCB)
5 Rwibutso Osward(MCB)
6 Dusingizimana Gilbert(MCB)
7 Uwayesu Cyiza Tresor(PCB)
8 Ndacyayisenga Stephanie(MCB)
10 Ntacogora Emmanuel(BCG)
Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu muri 33 batsinze ku manota yo hejuru isomo rya Chemistry bakabona "A"
1 Ndayishimiye Mick(MCB)
2 Cyizere Rukundo Fidence(PCM)
3 Ndacyayisenga Stephanie(MCB)
4 Maniragena Innocent(PCB)
5 Hirwa Gatete Yves(MCB)
6 Bajeneza Valentin(PCM)
7 Nkurunziza Yvette (PCB)
8 Bigabiro Mpogazi Fabrice(PCM)
9 Usanase Esther(PCM)
10 Ndayishimiye Jean Baptiste(PCB)
Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu muri 62 batsinze ku manota yo hejuru isomo rya Physics bakabona "A"
1 Bikorimana Christian(MPG)
2 Ishimwe Jean Paul (MPG)
3 Ukwitegetse Manasseh (PCB)
4 Uwihanganye Josue(PCB)
5 Mbanza Setonde Steven(PCB)
6 Ishimwe Robert(PCB)
7 Cyuzuzo Robert(PCB)
8 Kamarade Artistide(PCB)
9 Twiringiyimana Emmanuel(PCB)
10 Dushimirimana Innocent(PCB)
Abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu muri 50 batsinze ku manota yo hejuru isomo ry'Imibare (Mathematics) bakabona "A"
1 Ndacyayisenga Stephanie(MCB)
2 Kamuhanda Eduard(PCM)
3 Niyongabo Kwibuka Christian(PCM)
4 Ndayishimiye Mike(MCB)
5 Cyizere Rukundo Fidence (PCM)
6 Hirwa Gatete Yves(MCB)
7 Higiro Richard(MPG)
8 Niyonkuru Pacifique(PCM)
9 Mizero Elie Maurice(PCM)
10 Twagirayezu Justin(PCM)
Abanyeshuri bashaka kureba amanota yabo yo mu mwaka wa 2015, abize amasomo rusange barayareba banyuze ku rubuga rwa REB(www.reb.rw) cyangwa bakoreshe ubutumwa bugufi banyuze ahandikirwa sms muri terefoni, bandikemo S6 bakurikizeho inomero bakoreyeho ikizamini, nyuma bohereze ubutumwa kuri 489.
Abanyehsuri barangije ayisumbuye mu bijyanye n’ubumenyingiro, barajya ku rubuga rwa WDA, barebe amanota yabo. Bashobora kandi guhamagara kuri *775#, ubundi bagakurikiza amabwiriza bahabwa.