Maroc itsinze Amavubi 4-1 iranga isezerwana na Gabon na ho Cote d’Ivoire ijyana n’u Rwanda muri kimwe cya kane

Imikino - 24/01/2016 6:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Maroc itsinze Amavubi 4-1 iranga isezerwana na  Gabon na ho Cote d’Ivoire ijyana n’u Rwanda muri kimwe cya kane

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda itsinzwe n’iya Maroc ibitego 4-1 maze izamuka ari iya kabiri mu itsinda mu gihe Cote d’Ivoire yatsinze Gabon ibitego 4-1 ikazamuka ari iya mbere maze Gabon na Maroc zirasezererwa.

Yari imikino ya nyuma yo mu itsinda rya mbere aho u Rwanda rwakiniraga na Maroc kuri Sitade Amahoro na ho Cote d’Ivoire ikinira na Gabon kuri Sitade Huye.

Umukino w’u Rwanda na Maroc

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda yaje gukina uyu mukino na Maroc nta gikomeye iharanira uretse kuba yatsinda cyangwa ikanganya kugira ngo igire ishema ryo kurenga imikino y'amatsinda idatsinzwe kandi iri Ku mwanya wa mbere dore ko yari yararangije kugera muri 1/4.

Ku rundi ruhande, Maroc nta kosa yari yemerewe gukora ngo ibe yanganya cyangwa itsindwe kuko yari ifite inota rimwe gusa. Byari ngombwa gutsinda kandi ibitego byinshi kugira ngo itegereze ikiba cyavuye mu mukino wahuzaga Gabon yari ifite inota rimwe na Cote d'Ivoire yari ifite atatu.

 Umutoza w'Amavubi yakoze impinduka nyinshi zari zigamije kuruhura abakinnyi bakinnye mu mikino ibiri yabanje.

Muri izi mpinduka, Johnny Mc Kinstry yabanje Kwizera Kwizera Olivier mu izamu mu mwanya wa Ndayishimiye Eric, abanzamo kandi Ngirinshuti Mwemere mu mwanya wa Ndayishimiye Celestin, Faustin Usengimana mu mwanya wa Emerie Bayisenge, Michel Rusheshangoga wa Fitina Ombarenga, na ho  Bizimana Djihad abanza mu mwanya wa Yannick Mukunzi, Ngomirakiza Hegman wari ukinnye muri CHAN bwa mbere yabanje mu mwanya wa Iranzi Jean Claude, Habimana Yussuf mu mwanya wa Jacques Tuyisenge na ho Nshuti Dominique Savio wari wari wakinnye umukino wa Gabon asimbuye yabanjemo uyu munsi.

 Amavubi yari ayobowe mu kibuga na Nshimiyimana Amran nka kapiteni kuko Jacques Tuyisege atakinnye uyu mukino.

.Amavubi yatangiye asatira maze umupira Sugira Erneste yateye ku munota wa 17 uca hejuru y'izamu.

Ku munota wa 16, ikipe ya Maroc yabonye igitego nyuma  y'aho ba myugariro b'u Rwanda basanye n'abasiganira umupira maze rutahizamu wa Maroc afata umupira acenga rimwe atera ishoti mu izamu Olivier Kwizera yakozeho gusa imbaraga zo kuwugarura ziba nke.

Ku munota wa 18, Sugira yirukanye umupira awuhinduye , Yussuf Habimana arawutera gusa umunyezamu wa Maroc awushyira muri koruneri.

Ku munota wa 23, Amavubi yatsinzwe igitego cya kabiri cyavuye kuri koruneri.

 Ku munota wa 27, Hegman Ngomirakiza yatsinze igitego cy'u Rwanda ku mupira yari ahinduriwe na Yussuf Habimana wakinaga imbere ku ruhande rw'iburyo.

Maroc yarushaga cyane kugumana umupira u Rwanda  mu gice cya mbere ku buryo bugaragara.

Michel Rusheshangoga umaranye ikibazo cy'imvune igihe kirekire yongeye kuvunika ajyanwa hanze y'ikibuga. Mu gihe yari atarasubiramo, Bizimana Djihad na we asa n’uvunika gusa ahita agaruka mu kibuga.

Ku munota wa 38, Maroc yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe ku mutwe na nimero 11 ku mupira wari uhinduwe na nimero 14 Abdelghani Maouaoui wazonze cyane Amavubi mu gice cya mbere.

Ku munota wa mirongo ine, Maroc yabonye igitego cyane Kane gitsinzwe na nimero 14 Abdelghani Maouaoui. Wigaragaje cyane muri uyu mukino.

Ku munota wa 41, Rusheshangoga wagagaragazaga ko yavunitse,  yavuyemo hajyamo Ombarenga Fitina.

Mu gice cya kabiri, ku munota wa 53, Hegman Ngomirakiza yateye ishoti rikomeye gusa rigarurwa n’umunyezamu.

Ku munota wa 60, Habyarimana Innocent yinjiyemo asimbuye Yussuf Habimana watanze  umupira uvamo igitego mu gice cya mbere.

Ku munota wa 65, Faustin Usengimana yasonze n’umutwe umpire wari utewe kuri coup franc na Djihad Bizimana gusa udunze urenga izamu.

Ku munota wa 70, Sugira Erneste ntiyabashije kwinjiza n’umutwe umupira yari akatiwe neza na Ombarenga Fitina.

Ku munota wa 72, Kwizera Olivier yaryamye neza akura umupira ku kirenge cya rutahizamu bari basigaranye bonyine.

Ku munota wa 77, Bizimana Djihad yasimbuwe na Bizimana Rachid.

Ku munota wa 80, Rutahizamu wa Maroc wari usigaranye n’umunyezamu Kwizera bonyine yateye umupira ukubita umutambiko w’izamu urarenga.

Umukino warangiye ari ibitego bine bya Maroc ku busa bw’u Rwanda.

Gutsinda kwa Maroc ntibiyibujije gusezererwa.

ikipe y'igihugu ya MAROC yitabiriye CHAN mu Rwanda

Ikipe y'igihugu ya Maroc

Ibitego bine Maroc yatsinze u Rwanda byatumye igira amanota ane mu gihe Cote d’Ivoire yari ku mwanya wa kabiri n’amanota atatu yo yatsinze Gabon ibitego 4-1 igahita igira amanota atandatu.

Nubwo u Rwanda rurushwa na Cote d'Ivoire ibitego amakipe yombi azigamye, ni rwo ruzamutse ku mwanya wa mbere kuko amabwiriza ya CAF avuga ko ikipe izamuka iyoboye itsinda mu gihe arangije imikino yayo anganya manota ari iyatsinze indi mu mikino bahuye.

Kuba u Rwanda rwaratsinze Cote d'Ivoire igitego kimwe ku busa bitumye u Rwanda rusoza ari rwo rwa mbere.

Cote d'Ivoire ni yo izamutse iri ku mwanya wa kabiri muri iri tsinda ryakiniraga imikino yaro kuri Sitade Amahoro.

Maroc isezerewe iri ku mwanya wa gatatu n'amanota ane mu gihe Gabon isezerewe iri ku mwanya wa kane ari na wo wa nyuma ifite inota rimwe gusa n'umwenda w'ibitego 4.

Ku munsi w’ejo, hazakinwa imikino ya nyuma yo mu itsinda B aho Cameroon izakina na RDC na ho Angola igakina na Ethiopia.

Umukino wa Kongo Kinshasa na Cameroon ni wo uzamenyekanisha ikipe u Rwanda ruzakina na yo muri ¼.

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...