Iyo kamyo yabuze feri ikagonga abantu ngo yari iturutse i Nyanza igana Sonatube, ikaba yari ihetse umucanga. Nubwo bivugwa ko abapfuye bashobora kuba bagera hafi 20, kugeza ubu amakuru atangazwa n'inzego z'umutekano ni uko iyo mpanuka yahitanye abantu 7, abandi 9 bagakomereka cyane ndetse bakaba bahise bajyanwa mu bitaro bya CHUK.
Iyo mpanuka yabaye ahagana saa yine mu gitondo cy'uyu wa gatanu tariki 10 Kamena 2016. Amakuru Inyarwanda.com yatangarijwe n'abantu bari ahabereye iyo mpanuka, bavuga ko iyo kamyo yahitanye abantu benshi, abamotari bonyine yahitanye bakaba bagera kuri 7 ndetse ikaba yangije n'imodoka nyinshi. Umwe yagize ati "Yangije imodoka nyinshi n'abanyamaguru benshi bagendana, abamotari barindwi nibo nabashije kubona,iyo kamyo yari iturutse ku Karere yabuze feri."
Iyo kamyo yabuze feri igonga abantu n'ibintu byose yahuye nabyo
Nyuma y'iyi mpanuka, umunyamakuru wa Inyarwanda.com (Ben Claude), yageze Kicukiro aho iyo mpanuka yabereye, asanga yahitanye benshi. Ikamyo yakoze iyo mpanuka, ifite pulake nomero RAA 124 S, ikaba yavaga mu Bugesera igana Sonatube. Umushoferi wari uyitwaye nawe ngo nawe yahasize ubuzima. Nyuma y'impanuka umuhanda wahise wozwa kubera ubwonko bw'abantu n'amaraso byari birimo.
Mu byifuzo by'abantu twaganiriye nabo, kubera impanuka zikunze kubera muri uwo muhanda kandi ahanini bigaturuka ku kubura feri,bigatuma hari abavuga ko haba umuzimu,umwe mu bamotari yatangarije abanyamakuru ko byaba byiza uwo muhanda bawongereye (kuwagura) ukaba mugari. 'Keretse umuhanda baramutse bawongereye na parikingi 'parking' bakayimura.
Undi muntu wari ahabereye iyo mpanuka waganiriye na Inyarwanda.com, yasabye Leta ko bibaye byiza uwo muhanda bazawongera ukaba mugari ndetse yisabira ko gare (aho imodoka ziparika zitegereje abagenzi) hazimurwa bakazashaka ahandi hatari ku muhanda.
Polisi y'u Rwanda itangaza iki kuri iyi mpanuka?
Sup JMV Ndushabandi, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangarije abanyamakuru ko iyo mpanuka yahitanye abantu 7 abandi 9 bakaba bakomeretse bagahita bajyanwa mu bitaro bya CHUK. Yasabye abashoferi kujya bagenzura ibyangombwa by'ibanze bitewe n'urugendo barimo ndetse n'ibyo batwaye. Yagize ati:
Mu gihe cya saa yine imodoka ipakira umucanga yaturukaga i Nyanza yabuze feri, igonga ibindi binyabiziga bigera kuri 12, hasigara ubuzima bw'abantu 7 imirambo yabo, batanu bakaba bari mu bitaro bya Kacyiru, babiri bakaba bari mu bitaro bya Kanombe, hakomeretse abantu 9 bajyanywe mu bitaro CHUK, nkuko nabivugaga impanuka ikaba yatewe no kubura feri.
Sup JMV Ndushabandi yakomeje atanga inama avuga ko imodoka bitewe n'ibyo ipakiye n'urugendo iba imaze gukora, umushoferi aba akwiye kugera aho ahagarara akagenzura ibyangombwa by'ibanze, feri, amatara iyo ari nimugoroba akareba ko bitunganye, ngo byaba byiza kuko byamurinda impanuka.
Sup JMV Ndushabandi umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda