Kanyombya yashakanye na Umulisa Jeanne mu mwaka mu 1978 kugeza ubu bafitanye abana 2. Nyuma yaho mu mwaka wa 2012 basezeranye imbere y'amategeko ya Leta kuri ubu uyu mugabo afite gahunda yo gusezerana imbere y’Imana n’uyu mufasha we, bakarahirira imbere y'Imana n'abakristo ko bazabana akaramata. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, Kanyombya yagize ati:
Ubukwe nakoze bwari ubukwe bwo gusezerana imbere ya Leta ubu bukwe nabukoze ngira ngo mpe agaciro umufasha wanjye ubu rero hari akandi gaciro gasigaye ari nako nshaka kumuha, gukora ubukwe bwo gusezeranira imbere y’Imana kubera ko nyine natwe turi abantu b’imana tukaba dufite uburyo dusenga Imana, tukaba turi abakirisitu, ni ukuvuga ngo hasigaye ubukwe bumwe ubu rero turimo gutegura kugira ngo umuntu abe yabasha gukora ubu bukwe tugatumira abantu kandi ntibijya bitinda n’umukecuru n’umusanza barabukora.
Kanyombya ni umwe mu banyarwanda bakoze ubukwe bukamamara ku buryo na n' ubu bukigurishwa
Kanyombya kuri ubu wemeza ko yakurikije gahunda ya Leta yo kubyara bake umuntu ashoboye kurera, twanamubajije ikibazo ku bijyanye n’amenyo ye aho abantu benshi bajya bemezako ajya ahura n'abantu bifuza kuba bamugurira amenyo ariko akabyanga, avuga ko nta bundi buranga akeneye kuko ubwo afite bumuhagije.ati:
"Amenyo si ikibazo kuri njyewe nanjye mfite amafaranga nabasha kuyigurira ariko ayo bagura ni ukuyomekamo si amenyo mazima kandi bayagura bashaka uburanga njye uburanga bwanjye mfite burampagije nta bundi nkeneye.”
Kanyombya na Umulisa bitegura kujya gusezeran'imbere y'Imana
Kanyombya witegura gusezerana imbere y’Imana, amaze kugira abuzukuru bagera kuri batatu kuko mu bana babiri afite umukuru muri bo amaze kubyara abana batatu, umukurikira akaba afite imyaka 11. Ari nabyo aheraho avuga ko we yubahirije gahunda ya Leta yo kubyara bake umuntu ashoboye kurera. Gusa kuri ubu Kanyombya yemezako ajya yishimira kurera n’abana b’impfubyi aho yagiye arera abana batandukanye ubu akaba afite undi mwana arimo kurera.
Reba hano ubukwe bwa Kanyombya ubwo yasezeranaga na Jeanne mu murenge