Uyu muraperi w'imyaka 42 y'amavuko mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru GQ, yavuze ko Politiki iriho muri Amerika itameze neza.

Kanye West yasobanuye ko azatora atitaye ku bwoko bwe cyangwa imibereho myiza y'abaturage ahubwo ko azaterwa n'uko yumva politiki ya buri mukandida. Mu binyamakuru bitandukanye byagaragaje ko Kanye West ateruye ngo avuge ko anenga Donald Trump ariko yerekana ko mu matora azareba Politiki nshya kuko iriho ayizi ko itameze neza.

Kuri ubu mu matora ateganijwe, Perezida Donald Trump azahangana n'uwahoze ari Visi Perezida, Joe Biden, akaba ari Umukandida uharanira Demokarasi wigenga. Kanye West akomeza avuga ko atarajwe ishinga ku bwira abazungu uwo azatora kuko abenshi bamubaza bazi neza ko yari inshuti ya Donald Trump.
Kanye West yashyigikiye byimazeyo Donald Trump mu gihe cyo kwiyamamaza kwe mu 2016. Mu Ukwakira 2019, uyu muhanzi ubarirwa no mu bahanzi bakize, yahuye na Trump muri White House, baganira ku buzima bwabo nk’inshuti banaganira ku kuvugurura gereza, kugenzura imbunda, ivanguramoko no kugabanya imisoro.
Kanye West yaganiriye na Donald Trump nk'inshuti ye
Kanye West yashyigikiye Trump mu matora ya 2016