Justin Bieber yeretse David Beckham ko abagabo barutanwa-AMAFOTO

Hanze - 04/06/2013 3:24 PM
Share:
Justin Bieber yeretse David Beckham ko abagabo barutanwa-AMAFOTO

Mu ijoro ryacyeye, Justin Bieber na David Beckham bagaragaye ku mukino wa Basket ball wahuje amakipe Miami Heat na Indiana Pacers. Uyu musore w’imyaka 19 y’amavuko yeretse David Beckham ko hari byinshi amurusha.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Dailymail cyandikirwa mu Bwongereza, Justin Bieber yarebye uyu mukino arinzwe n’abagabo b’ibigango bane hakiyongeraho abapolisi bacungiraga hafi ikintu cyose gishobora guhungabanya uyu muhanzi.

Bitandukanye cyane n’uko Beckham yarebye uyu mukino ameze dore ko yari yiyicariye mu myanya isanzwe aganira n’abandi bafana baje kureba uyu mukino mu gihe Justin Bieber we nta n’isazi yari yemerewe kumugwaho.

David Beckham yaganiraga n'uyu muherwe witwa Marcelo Claure

Uyu mukino wabereye muri Miami ,Florida wari witabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byiganjemo abahanzi, abakinnyi ba ruhago, abaherwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Muri aba bantu bose banafite imitungo itabarika bari kuri uyu mukino, Justin Bieber wenyine ni we wari ufite abantu bamurinda ndetse akaba yari afite n’abashinzwe kumwitaho, bamugezaho ikintu cyose yifuzaga.

Justin Bieber we yari afite abashinzwe kumurinda barimo n'abapolisi

Justin Bieber yarebye uyu mukino wabaye mu masaha y’ijoro yambaye amataratara arinda amaso izuba. Uyu muhanzi wavuye kuri uyu mukino avuze amagambo abarirwa ku ntoki yanze kuvanamo aya mataratara kugeza umukino urangiye.

Justin Bieber na Lil Twist barebaga uyu mukino batavugana

Uyu mugabo urinda Justin umukino warinze urangira ahagaze inyuma ye

David Beckham asuhuzanya na LeBron James, umukinnyi ukomeye wa Miami Heat

Bagenzi be yari kumwe nabo barimo Lil Twist n’abandi bahanzi bakizamuka yari yicaranye nabo ntabwo yabaganirizaga mu gihe David Beckham we yagiranye ibiganiro n’abantu batandukanye yahuye nabo haba abo azi n’abo atazi.

Nguwo David Beckham. Ni we mukinnyi wa mbere ku isi ufite amafaranga menshi ariko ntamuntu umurinda yari afite. Aherutse gusezera muri ruhago

Munyengabe Murungi Sabin.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...