Bimwe mu byagendeweho hajya gutangazwa abazahatanira kujya muri iyi nzu, mbere na mbere ni ukuba warasohoye alubumu yawe bwa mbere nibura mu myaka 25 ishize, ibi byahuriranye neza neza n’uko Tupac yasohoye alubumu ye ya mbere 2Pacalypse muri 1991, mu myaka 25 ishize.
Ifoto ya alubumu ya mbere ya Tupac
Ibi bije kandi Janet Jackson w’imyaka 50 nawe ari mu byishimo bikomeye aho ategereje kwibaruka imfura ye n’umugabo we Wissam Al Mana, we alubumu ye ya mbere yiyitiriye ‘Janet Jackson’ yasohotse muri 1982, ni ukuvuga mu myaka 34 ishize.
Iyi nayo ni ifoto ya alubumu ya mbere ya Janet Jackson
Muri iri rushanwa rigomba kuvanwamo 5 gusa bakaba aribo bajya muri Rock and Roll Hall of Fame, harimo abandi bahanzi cyangwa amatsinda 17, bamwe muri bo ni Pearl Jam, Journey, Electric Light Orchestra, The Zombies, Kraftwerk, Jane’s Addiction n’abandi.