Kandi ni nacyo gitabo cyonyine ushobora gusangamo ibi bihe uko ari bitatu: igihe cyahise,igihe turimo n’igihe kizaza, ibyanditswemo byose bikubiye muri ibyo bihe bitatu. Gusa njyewe njya kugura no gutunga Bibiliya bwa mbere, ntabwo narinzi ayo mateka yose, nagendeye kandi nizeye ikintu kimwe gusa nuko Bibiliya ari “ijambo ry’Imana isumba byose kandi yaremye byose”.
“Ibyanditswe byera byose byahumetswe n'Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w'Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.” 2Timoteyo 3:16-17
Icyanditswe dusomye hejuru cyanditswe muri Bibiliya kandi kiraduhamiriza ko ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana, muyandi magambo Bibiliya n’igitabo twasoma mu gihe cyose dushaka kumva no kumenya tudashidikanya ibyo Imana yavuze, ivuga kandi izavuga. Bibiliya yanditswe mu nyuguti nkiz’ibindi bitabo byose, ariko imbaraga ziva mukiri inyuma y’izo nyuguti, ntakindi rero n’impumeko y’Imana. Nibyanditswe ariko biherekejwe n’Umwuka w’Imana, kuko mugihe cyose turi kuyisoma hamwe no kwizera Imana, ubuzima bwacu burahinduka, nkuko nanjye cyahinduye ubuzima bwanjye nkaba mbasha kubandikira ibi. Sibyo gusa, twagiye tubona cyarahinduye kandi kigihindura abantu bari baraniranye muri sosiyete ku bw’ibyaha byindengakamere, ntakindi gihindura kandi ntabundi bubasha gusa n’inyugiti ziherejwe n’Umwuka Wera.
Ntabwo ndumva umuntu wasomye ikinyamakura gisanzwe yarangiza akihana maze agakira ibyaha bye, kuburyo twese twahamya y’uko uwo muntu yahindutse kubera ikinyamakuru yasomye! Ariko njyewe byambayeho kandi hari n’abandi benshi byabayeho, twizeye uko byanditswe muri Bibiliya aho ijambo ry’Imana rivuga ngo: “Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w'ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16. Ayo magambo nandi nkayo niyo bamwe twizeye bigahindura ubuzima bwacu rwose, kandi nanjye nd’umugabo wo kubihamya.
Akenshi usanga abantu twifuza kumva aho Imana ivuga, kandi koko ntawutabyifuza, ariko kubabizi kandi babikora tuzi ko ntagihe Imana isaba kuvugana natwe biciye mw’ijambo ryayo(Bibiliya), gusa byose biterwa n’amahitamo yacu. Imana yo ivuga ko ibintu byose byanditswe muri bibiliya ari ukuri kandi bizasohora, rero dufite guhitamo kubyemera cyangwa kubyanga, kandi tuzirikane ko ibyo Imana yavuze byose bizasohora cyangwa bizaba, kuko Ishobora byose, nta cyabuza ubushake bwayo gusohora. Nasoza mvuga ko Bibiliya ari ijambo ry’Imana ijana kw’ijana, kandi n’umwanditsi wa Zaburi we yavuze ko yanageragejwe igasanga itunganye.“Amagambo y'Uwiteka ni amagambo atanduye, Ahwanye n'ifeza igeragejwe mu ruganda rwo mu isi,Ivugutiwe karindwi.” Zaburi 12:6 cyangwa Zaburi 12:7 muzindi ndimi.
Jean Gogo NSHIMIYE