Ijambo ry'Imana:Burya urukundo rw’Imana ruruta uko rumenywa

Utuntu nutundi - 02/02/2015 5:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Ijambo ry'Imana:Burya urukundo rw’Imana ruruta uko rumenywa

Mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugera ku kuzura kw’Imana . (Abefeso 3: 19)

Rimwe mu magambo ashobora kuba akoreshwa n’abantu kurusha ayandi yose ni ijambo “urukundo” ndetse wenda byanashoboka ko ntawabibonera igisobanuro cyimbitse, gusa ikigaragara ni uko nta muntu n’umwe ufite umubiri ururwanya ahubwo usanga buri wese arwifuza n’ubwo yaba atazi kurusobanura ariko yumva arukeneye!

Ikindi kandi biragoye gusobanura uburyo muri buri muco, amoko y’abantu, indimi zitandukanye bafite uburyo barusobanura ubwabo baziranyeho. Bityo rero bishimangira uburyo iri jambo ryagutse kandi ari iry’ingenzi mu buzima bw’abatuye isi!

Ariko se ni iki Bibiliya ivuga kidasanzwe ku rukundo?

Mu murongo dusomye hejuru  utweretse ko urukundo rw’Imana rwo rurenze uko rumenywa cyangwa se uko abantu turuzi, ibi bivuze ko mu bushobozi bwacu bwo gutekereza no kumenya nta muntu warumenya bihagije!

Ikibazo cyo kwibaza ni ugutekereza niba rutabasha kumenywa n’ubwenge bwa muntu. Ni gute turumenya?

Iki ni ikibazo cyiza kandi gisubizwa muri icyo cyanditswe, kuko bigaragara ko kurumenya bishoboka ariko tubifashijwemo n’Imana ubwayo, ari byo byitwa guhishurirwa!

Guhishurirwa ni ukuvirwa n’umucyo wuzuye ubugingo uva mu Ijambo ry’Imana! Iyo dushishikajwe no gusobanukirwa urwo rukundo, Umwuka w’Imana adufasha kumva urwo rukundo ruhebuje ruva ku Mana!

Uru rukundo ndetse rusaba imitima yacu ku buryo rutuyobora. Mu by’ukuri si ukurumenya gusa ahubwo Imana idufasha no kurugenderamo, bityo ubuzima bwacu bukagaragaza itandukaniro nkuko tubisoma ngo: “Bene ibyo byiringiro ntibidukoza isoni kuko urukundo rw’Imana rwasābye mu mitima yacu kubw’Umwuka Wera twahawe.” (Abaroma 5: 5)

Umuntu wese urumenye aranyurwa  ku buryo  aba yuzuye rwose agasanga ari rwo yari akeneye rwose! Imana irifuza kuguhishurira urukundo rwayo kuko izi ko ari bwo uyimenya neza biruseho! (Abefeso 3: 19) kugera ku kuzura kw’Imana birashoboka ariko biciye mu guhishurirwa urukundo rw’Imana!

Reka uyu munsi ugire inyota yo kurumenya, nta kabuza uzuzuzwa rwose kandi uzatangazwa n’imibereho yawe itangaje kandi udasanzwe uzabaho ku bw’imbaraga z’urwo rukundo!

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Calling In Action Ministries

 


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...