Amagi ni meza cyane kuko yifitemo vitamine, protein, imyunyu ngungu, antioxidants n’ibindi bifitiye akamaro umubiri. Muri iki gihe rero nyuma yo kubona akamaro amagi afitiye umubiri, ubifitiye ubushobozi yarya nibura abiri cyangwa atatu ku munsi.
Dore akamaro gakomeye amagi afitiye umubiri muri rusange:
Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri
Ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cyandika ku bijyanye n’ubushakashatsi bwa kanseri y’ibere, bwerekanye ko kurya amagi bigabanya ibyago bya kanseri y’ibere kuri 18%. Aya magi ngo aba arimo vitamine, minero na amino acid bifasha mu gushyira ku murongo umusemburo wa estrogen ushobora kuba inkomoko y’iyi kanseri.
Byongera imirebere y’amaso
Amagi burya afitiye amaso akamaro kanini kuko yifitemo vitamini A ifasha mu kureba cyane cyane mu gihe cy’umwijima, akagira lutein na zeaxanthin nazo zifasha mu kurinda kwangirika kw’amaso no kongerera imboni ubushobozi.
Birinda ubwonko
Amagi yifitemo Choline, intungamubiri y’ingenzi ku bwonko bw’abantu. Iyi ntungamubiri ikora mu nzira zohereza amakuru ku bwonko no mu zindi nzira zose zabwo. Kubura iyi ntungamubiri bishobora gutera ingaruka zijyanye no kwibuka ndetse n’imikorere y’ubwonko muri rusange.
Bifasha mu kugabanya ibiro
Igihe ushaka kugabanya ibiro, ushobora kurya igi rimwe cyangwa abiri ku munsi. Wakwirinda ibiryo bigutera kugira ipfa ryo kuryagagura ukarya amagi kuko yifitemo imbaraga zo kurinda umubiri kumva ushonje, iyo uriye bike ukirira amagi bituma unanuka.
Bituma amagufa amera neza
Amagi yifitemo vitamine D nyinshi na karisiyumu. Ibyo byombi ni ingenzi ku menyo n’amagufa. Uzasanga n’umuntu wavunitse abaganga bamusaba kurya nibura amagi abiri ku munsi kandi akayaryana n’uruhu rw’inyuma. Amagi yifitemo intungamubiri zikomeza amagufa.
Src: Naijacampusjams