Ibiruhuko bisize Alpha Rwirangira akoze ibitaramo, indiirimbo nshya, anashinze Sosiyete

- 08/01/2013 11:28 AM
Share:
Ibiruhuko bisize Alpha Rwirangira akoze ibitaramo, indiirimbo nshya, anashinze Sosiyete

Kuri uyu wa Kane Tariki ya 10 Mutarama 2012, Alpha Rwirangira arasubira muri Amerika ku masomo nyuma y'ibiruhuko yemeza ko bimusigiye ibikorwa byinshi by'indashyikirwa.

Mu kiganiro n’Inyarwanda.com, Alpha yatangaje ko uretse kuba mu munsi mikuru isoza umwaka yarabashije kwegerana n’umuryango we n’inshuti n’abavandimwe bari bakumburanye, ibikorwa bijyanye n’umuziki we yagezeho nabyo biri mu bimushimishije.

Mu bikorwa Alpha avuga ko yabashije gukora anishimira muri ibi biruhuko harimo kuba igitaramo atuye ategura ku munsi wa Noheli yise Alpha Band With Families cyaragenze neza.

alpha

Alpha Rwirangira mu gitaramo cyo kuri Noheli

Si ibyo gusa kandi kuko alpha yabashije gukora indirimbo zitandukanye harimo n’izo yakoranye n’abandi bahanzi.

Aha yagize ati: “Nsize mbashije gukora indirimbo zitandukanye, hari indirimbo ya Gospel ubu ndi kurangiza,hari indirimbo Beautiful nakoranye na Peace, umwana mbona ari kuzamuka neza, hari izindi ndirimbo nakoranye n’abandi bahanzi harimo iyo nakoranye na Kidum ndetse n’iyo nakoranye na King James.”

 Alpha kandi atangaza ko yamaze gushinga kompanyi izajya itegura ibirori n’ibitaramo bitandukanye, iyi kompanyi Alpha akaba ayifatanyije n’abandi bantu.

Alpha ni umuhanzi nyarwanda wamenyekanye cyane ubwo yari mu marushanwa ya Tusker Project Fame amarushanwa abera mu gihugu cya Kenya yabashije kwegukana inshuro zigera kuri 2. Afite indirimbo zitandukanye zagiye zinakundwa ziri mu njyana ya Afro beat. Iyo yaherukaga gushyira hanze akaba ari African Swagga iri no mu mashuho.

Jean Paul IBAMBE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...