Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ibintu 5 by’ingenzi wakwirinda kugira ngo bitagusibira amayira mu rugendo rw’iterambere no kugera ku nzozi zawe:
1. Ishyari
Ishyari ni ribi cyane ku muntu wifuza kugira ikintu ageraho kuko mbere na mbere bigaragaza ko urangaye. Kubona umwanya wo kugirira abandi ishyari ni uko uba wanafashe umwanya wo kubatekerezaho no kwitegereza cyane ibyo bakora. Ibi birakurangaza ndetse bikagutesha umurongo. Iyo witoje kwishimira ibyiza abandi bageraho hanyuma ugashyira imbaraga mu kugera ku byawe bigufasha kugera ku ntego wiyemeje.
2. Imico mibi
Ibi tubishyize hamwe kuko hakubiyemo utuntu twinshi dutandukanye. Muri byo harimo gutongana, amatiku, ubwirasi, kubika inzika n’ibindi byinshi. Ibi bintu nabyo biba imbogamizi ikomeye ku muntu wifuza gutera imbere. Ibi bituma uhora mu bibazo n’abantu ntubone umwanya wo kuruhuka no kuba ucyeye mu mason go utekereze ku bintu bifite akamaro wakora.
3. Ibigare
Guhitamo inshuti ni kimwe mu bintu bitoroshye. Kugira inshuti zitekereza neza, zibaho ubuzima bugamije iterambere ndetse zikwigisha ibintu byiza bitandukanye bigufasha mu buzima ni ibintu by’agaciro. Kuba mu bigare bidafite ikintu bishingiyeho gifatika ni kimwe mu bintu bisiba amayira agana ku iterambere.
4. Ibyo utekereza
Ibintu byose bijya mu bikorwa bihereye mu bitekerezo. Ibyo utekereza ariko nabyo bihera ku byo uhitamo guha ubwonko bwawe. Ibyo usoma, ibyo wiga buri munsi nibyo bibwira ubwonko icyo bukwiye gutekereza. Ni byiza kwimenyereza guha ubwonko amakuru y’ingirakamaro bityo nabwo buzatekereza iby’umumaro.
5. Kudaha ibintu agaciro
Guhora wiga ukumva ko uko isi ihinduka ari nako ibintu birushaho guhinduka. Kubona ibintu biza bikagucaho nawe ugakomeza nk’aho nta cyabaye bituma ubwonko budakura ngo wiyungure ubundi bumenyi. Biba byiza iyo witoje gukorera ibintu ku gihe hanyuma ukanashakisha ubumenyi bushya.