Iki gitaramo cyabereye kuri stade ya Nyamagabe, aho kugeza mbere y’uko igitaramo nyirizina gitangira, abakunzi b’umuziki babanje gususurutswa n’umuziki uvangavanze warekurwaga na Dj Bissosso ndetse n’abashyushya birori Mc Tino na Anitha bakanyujijeho bashyushya abafana.
Aho igitaramo cyabereye
Nk'ibisanzwe Mc Tino na Anitha nibo bari abashyurugamba
Abafana bati harakabaho EAP na BRALIRWA ituzanira ibirori nk'ibi
Umuraperi Bull Dogg niwe wabanje ku rubyiniro, akora ibyo benshi batatekerezaga dore ko byari bimaze kugaragara ko kenshi umuhanzi uririmbye mbere y’abandi atabasha gususurutsa imbaga y’abafana ariko uyu muraperi afatanije na mugenzi we Khalifan umufasha ku rubyiniro bahanyuranye umucyo bashimisha ku buryo bugaragara imbaga y’abafana, byatumye igitaramo gitangira gishyushye.
Bull Dogg na Khalifan ubufatanye bwiza muri iri rushanwa buyoboye Hip Hop
Bull Dogg i Nyamagabe yarafite inyogosho nshya
Aba bati "Hip Hop ni OK"
Kuririmba ari uwa mbere ntibyamubujije gushimisha abafana be uko bikwiye
Knowless niwe wakurikiye ku rubyiniro nawe aza akomereza ku muvuduko Bull Dogg yatangiiranye, uyu muhanzikazi nawe nanone wari ushyigikiwe n’abafana be b’Intwarane, mu ndirimbo ze zitandukanye zikunzwe nka Baramushaka, Follow you n’izindi akaba yanyeganyeje imbaga y’abafana.
Knowless i Nyamagabe
Abafana baramushyigikiye
Umwami wa Coga style, Rafiki niwe waje ku rubyiniro, akurikiyeho. Uyu mugabo nawe akaba yashyize ingufu ku rubyiniro, maze agerageza kwifashisha zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe mu minsi yashize nka Igikobwa, Igikomando,..
Yatungutse ku rubyiniro yitwaje akadarapo akoresha nk'umuRasta
Mu ndirimbo 'Igikomando'
Rafiki mu bafana, umunezero ni wose
Itsinda rya TNP niryo ryakurikiyeho, maze mu ndirimbo zabo zinyuranye nka Byina n'izindi na bo bagerageza kunyeganyeza abafana kurusha uko babikoze i Rusizi.
Tracy na Passy imbere y'abafana babo i Nyamagabe ku nshuro ya mbere uri Guma Guma. Abasore bakomeje kurangwa no kwambara inkweto zigezweho n’indi mirimbo.
Passy arahogoza
Tracy aramanura imirongo kiraperi
Umuraperikazi Paccy niwe wakurikiyeho ku rubyiniro, aho yaririmyibe abafana b’I Nyamagabe indirimbo ze zitandukanye nshya hamwe n’izo yazamukiyeho. Ese Nzapfa, Love ya week end, Rendez-vous ni zimwe muzo uyu muraperikazi yifashishije.
Paccy yinjiriye ku ndirimbo ye 'Ese nzapfa'
Bruce Melody umuhanzi wongeye gushimangira ko ari mubahatanira kuza ku isonga niwe wakurikiyeho, aho yakiriwe neza cyane mu ndirimbo ye ‘Ndakwanga’. Nyuma y’iyi ndirimbo uyu musore yahise akomereza ku ndirimbo ‘ Ntundize’ yaririmbye abafana be bose bazamuye amaboko mu kirere bayazunguza nk’uko yari yabibasabye.
Bruce Melody yageze kuri stage, amaboko yose ajya mu bicu
Uyu ati uyu muhungu ni sawa
Dream Boys rimwe mu matsinda atatu ari muri iri rushanwa nibo bakurikiye Bruce Melody. Aba basore nabo bakaba bakomeje kugaragaza ko bari guhanganira iki gihembo.
Platini na TMC nabo barakemeza ko bari mu b'imbere
Dream Boys yari iherekejwe n'ababyinnyi bayo bakunze kuyifasha mu bitaramo
Dream boys babifashijwemo n'indirimbo zabo zikunzwe hirya no hino mu gihugu barakora iyo bwabaga ngo bashimishe abafana
Jules Sentore umuhanzi uvanga injyana gakondo n’umuziki ugezweho niwe wakurikiyeho. Uyu mugabo akaba yifashishije indirimbo nka Angela, Kora akazi,…
Jules Sentore mu ndirimbo ye 'Kora akazi'
Jules Sentore arivuga, benshi bakanyurwa
Angela ni imwe mu ndirimbo Jules yaririmbye igashimisha abafana
Active abasore batatu Tizzo, Olivis na Dereck nibo babanjirije umuhanzi wasoje igitaramo. Indirimbo Pole, Aicha,.. ni zimwe mu zo bataramiye abakunzi babo
Active ku rubyiniro
Dereck
Tizzo
Olivis
Active i Nyamagabe
Senderi International Hit niwe muhanzi uririrmbye bwa nyuma kuri uyu munsi. Uyu musore akaba nawe yongeye kwigaragaza nk'ukomeye nyuma y'uko umunsi wa mbere bitari byamugendekeye neza. Indirimbo zirimbo Twaribohoye na Jalousie ni zimwe mu zimufashishe gushimisha abafana.
Muri iki gitaramo Senderi yaje yitwaje ababyinnyi
Senderi n'ababyinnyi be ku kazi
Senderi imbere y'imbaga y'abafana
Tubibutse ko nyuma y'iki gitaramo, gahunda y'ibitaramo igihe kuba ihagazeho gato, bikazakomeza nyuma y'icyunamo cyo kunamira no kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.Ubu abahanzi bakaba bagiye kugaragara mu bikorwa bitandukanye byo gufasha no gutanga urugero rwiza ku bandi bazakomeza gutegura kubufatanye n'uruganda rwa Bralirwa.
Tubararikire byinshi byerekeye iki gitaramo n'amafoto mu nkuru zacu z'iri imbere...
Nizeyimana Selemani
Photo/Niyonzima Moise