Uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 ‘Kwibuka Twiyubuka’ wabaye uyu munsi kuwa 23 Kamena 2018 ubera ku rwibutso rwa Jenoside Nyarushishi mu karere ka Rusizi ahashyinguye mu cyubahiro imibiri 3516 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iki gikorwa cyo gushyingura imibiri y’abazize Jenoside cyabanjirijwe n'ijoro ryo Kwibuka ku nshuro ya 24. Senderi yihanganishije abacitse ku icumi rya Jenoside cyane cyane abarokokeye ku musozi wa Nyarushishi mu cyahoze ari perefegitura ya Cyangungu, ni igice cyari gituwe n’abatutsi benshi nk’uko byatanzwemo ubuhamya n'uwarokokeye kuri uyu musozi wa Nyarushishi.
Senarteri Mushinzimana Apollinaire ni we wari Umushyitsi Mukuru muri uyu muhango
Uyu munsi himuwe imibiri yari ahantu hatandukanye hatajyanye n’igihe yimurirwa mu rwibutso rw’Akarere ka Rusizi ruri i Nyarushishi ahashyinguye indi mibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Aha i Nyarushishi hari muri zone y’ingabo z’Abafaransa zitabashije kugira icyo zimarira abatutsi bicwaga muri icyo gihe.
Senderi yaririmbye indirimbo 'Amateka yacu', 'Twigirire icyizere' n'izindi
Genirose Mukangango watanze ubuhamya muri uyu muhango