Ahagana ku isaha ya saa cyenda, ni bwo amanota y’abakoze ibizamini bya
Leta mu mashuri abanza, icyiciro rusange mu mashuri yisumbuye, hamwe n’Amashuri nderabarezi (Teacher Training Center; TTC), yamuritswe ku mugaragaro. Aya ni amanota yo mu mwaka w’amashuri wa 2019.
“Uyu ni umusaruro w’ababyeyi, abarimu. Ndifuza gushimangira ko abarimu ari bo buye ry’ ifatizo kuri aya manota " Dr. Munyakazi. Dr. Munyakazi yongeyeho kandi ko ashima akazi gakomeye kakozwe n’abanyeshuri muri uyu mwaka, bigaragarira mu bizamini uko babyitwayemo. Avuga ko kandi impamvu bateraniye aha ari ukubera bo. Ati “Ndabashimye ".
Nyuma y’uko amanota agaragajwe,
hakurikiyeho umuhango wo guhemba abanyeshuri bahize abandi mu mitsindire y’ibizamini bya Leta bya 2019.
Mu mashuri abanza ku rwego rw’Igihugu umunyeshuri wabaye uwa mbere yitwa HUMURA Herve, akaba yigaga mu ishuri ryitwa ‘Wisdom’, riherereye mu karere ka Musanze.
Humura ni we wabaye uwa mbere mu gihugu mu bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza
Mu mashuri yisumbuye, icyiciro rusange (O’
Level), MUCYO Salvi wigaga mu kigo cya ‘Ecole Secondaire Byimana (ES Byimana),
—ikigo giherereye mu karere ka Ruhango— ariwe wabaye umukandinda wahize abandi
mu bizamini by’umwaka wa 2019.
Naho mu Ishuri nderabarezi (TTC), uwabaye umukandinda wakoze neza agahiga abandi ni Epreve Joselyne wigaga muri TTC Mukuru. Aba banyeshuri bitwaye neza bahembwe mudasobwa ‘computer; laptops’ zizabafasha gukomeza kwiga neza mu byiciro biri imbere.
Bitandukanye n’indi myaka, ubu
umunyeshuri azajya areba amanota ye ndetse abashe no guhita amenya ikigo azajya
kwigaho. Uburyo bwo kureba amanota nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa
Minisiteri y’uburezi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburenzi (REB), ni
bubiri (2).
1.
Ushobora
kureba amanota ukoresheje ubutumwa bugufi SMS. Ujya ahandikirwa ubutumwa
ukabanza ijambo P6 cyangwa S3, ugakurikizaho imibare iranga umunyeshuri (Index number),
hanyuma ukohereza kuri 4891.
2.
Ubundi
buryo ni ugukoresha murandasi (Internet). Unyuze ku rubuga: reb.rw hanyuma urebe ahanditse “View results ",
ubundi ukurikize amabwiriza. Kanda HANO urebe amanota.
Ese imibare yari ihagaze ite mu
bizamini by’uyu mwaka wa 2019?
Ø Amashuri abanza: ibizamini byabo
byatangiye ku wa 04, Ugushyingo, 2019, bisozwa ku wa 06, Ugushyingo, 2019. Abakandida
bakoze bagera kuri 286, 721. Aba bari
baturutse mu bigo bigera kuri 2, 817, babaruwe kuri site z’ikorerwaho
ibizamini 938.
Ø Amashuri yisumbuye—ikiciro rusange (O’
Level): Imibare dukesha Minisiteri y’ Uburezi, igaragaza ko abakandida bari 115, 417. Bari baturutse mu bigo 1,
376, hanyuma bakorera kuri site z’ ibizamini 489.
Muri uyu muhango kandi, Ikigo
ngenzuramikorere (RURA), ndetse na Polisi y’u Rwanda biyemeje ko bazafasha
abanyeshuri mu ngendo zabo basubira
kwiga mu minsi iri imbere, nk’uko byemejwe mu itangazo rya Minisiteri y’uburezi.