Kuri
uyu wa Kabiri tariki ya 14 Ukuboza 2021, nibwo Guinea yemeje ko imyiteguro ya
CAN 2022 izabera muri Cameroun guhera muri Mutarama, izayikorera mu Rwanda
mbere yo kwerekeza mu mujyi wa Bafoussam, aho itsinda ryabo rya kabiri
rizakinira.
Guinea
ibaye igihugu cya kabiri cyemeje ko kizakorera imyiteguro ya CAN 2022 mu
Rwanda, nyuma ya Senegal yo yabitangaje mu byumweru bibiri bishize.
Impamvu
nyamukuru yatumye ibi bihugu bihitamo gukorera imyiteguro y’igikombe cya
Afurika mu Rwanda ni uko ikirere cyo mu Rwanda kimeze neza nk’icya Bafoussam ibi
bihugu bizakinira, ikindi u Rwanda akaba ari igihugu gituje kandi gifite
umutekano wizewe.
Guinnea
ifite inyota yo kwegukana ku nshuro ya mbere iki gikombe, niyo izagera mu
Rwanda mbere ya Senegal, kuko izagera i Kigali tariki ya 28 Ukuboza 2021,
ikazakina imikino ya gicuti n’Amavubi tariki ya 02 -06 Mutarama 2022.
Kure
Guinea yageze mu gikombe cya Afurika (CAN) ni ku mukino wa nyuma mu 1976, kure
iherka kugera ni muri ¼ aho yabikoze mu 2015.
Abakinnyi
bazaba bahanzwe amaso muri iri rushanwa ku ruhande rwa Guinea, bayobowe na Naby
Keita ukinira Liverpool, Saïdou Sow wa St Etienne, Ibrahima Sory Conté ukinira Bnei
Sakhnin, Amadou Diawara wa Roma, Sory Kaba wa OH Leuven n’abandi.
Guinea
iherereye mu itsinda rya kabiri muri CAN 2022, aho iri kumwe na Senegal, Malawi
na Zimbabwe.
Biteganyijwe
ko Senegal izagera mu Rwanda tariki ya 30 Ukuboza 2021, nayo ikaba iteganya
imikino ya gicuti n’Amavubi, mbere yo kwerekeza muri Cameroun gushaka igikombe
cya mbere vcya Afurika mu mateka y’iki gihugu.
Naby Keita na bagenzi be bakinana muri Guinea bazasesekara i Kigali nyuma ya Noheli bitegura CAN 2022
Guinea izakina imikino ya gicuti n'Amavubi