Benshi mu bakorera ubucuruzi mu mujyi wa Kigali banze kwishyura imisoro n’amahoro, bafungiwe ibikorwa byabo by’ubucuruzi ngo bazabanze bakemure iki kibazo cy’ibirarane by’imisoro. Radio Contact FM ya Albert Rudatsimburwa nicyo gitangazamakuru cya mbere cyafunzwe ndetse kugeza ubu nticyumvikana kuko yafunzwe kubera akayabo ka miliyoni 400 z'amafaranga y'u Rwanda ibereyemo ikigo cy’imisoro n’amahoro.
Albert Rudatsimburwa (wambaye ishati irukura) niwe nyiri Contact Fm yafungiwe imisoro
Ikindi gitangazamakuru cyakuwe ku murongo ubu kikaba kitacyumvikana, ni City Radio nayo yakoreraga mu mujyi wa Kigali, iyi ikaba nayo yafunzwe kuri iki gicamunsi izira ibirarane by’imisoro ibereyemo Leta y’u Rwanda, n’ubwo kugeza ubu imibare y’amafaranga barimo itarashyirwa ahagaragara ariko bo arenga miliyoni 400.
City Radio nayo yamaze gufungwa kubera ibirarane by'imisoro n'amahoro
Nyuma y’ibi bitangazamakuru kimwe n’ibindi bigo by’ubucuruzi byafunzwe, biteganyijwe ko n’abandi bose babereyemo Leta imisoro bakomeza kugenda bafungirwa kugeza igihe bazakemura iki kibazo bafitanye n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda.