Mu byifuzo bya Nia, yasabaga ko iminsi Chris Brown abonana na Royalty yagabanywa ndetse igihe bari kumwe hakagira undi muntu uba uri hafi abuza Chris Brown gufata ibiyobyabwenge yegereye uyu mwana. Iki cyifuzo cyatewe utwatsi n’abacamanza ntibagira icyo bahindura ku minsi 12 Chris Brown agomba guhabwa yo kuba ari kumwe n’umwana we.
Nia yifuza ko umwana we atabonana na Chris Brown kenshi
Nia yigeze kandi no gusaba kongererwa amafaranga y’indezo y’umwana akava kuri 2,500$ ahabwa akaba 16,000$ buri kwezi. Mu gahinda kenshi, Nia yigeze gutangaza ko umwana we Royalty yatangiye kugaragaza ibimenyetso bya Asthma kubera itabi Chris Brown amutumuriraho, ari naho yahereye asaba ko Chris Brown atagomba kubonana n’umwana kenshi gusa Chris Brown ibi byose yarabihakanaga ahubwo akavuga ko arambiwe imyitwarire ya Nia uhora mu nkiko asaba ibintu bitandukanye.
Chris Brown kandi aherutse kwijujutira uburyo Nia yambika uyu mwana nk’abantu bakuru gusa izi mpaka ntizabujije Nia kugaragaza ko ibyo nta kibazo kibirimo agomba kwambika umwana uko abyumva.