Rowan Atkinson yavukiye mu muryango w’abana 4 akaba bucura muri bo, yakuze iwabo ari abangilikani, yize kuri Durham Choristers School, akomereza muri St Bees School, naho kaminuza yayigiye muri Newcastle University aho yarangije mu ishami ry’amashanyarazi (Electrical Engineering) afite impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri (Bachelor’s degree). Mu mwaka wa 1975 yagiye kuminuza ashaka impamyabushobozi y’ikiciro cya 3 (Master’s degree) n’ubundi muri Electrical Engineering muri Queen’s College muri Oxford.
Atkinson akiri muto
Hari bimwe mu bintu ushobora kuba utari uzi kuri uyu mugabo tugiye kukubwira mu ncamake:
Azwiho guhisha cyane ibyerekeye ubuzima bwe bwite
Rowan Atkinson aka Mr Bean azwiho cyane guhisha ubuzima bwe bwite ku buryo ntawe ujya umenya uko abana be babayeho, aho yatembereye, ibyo ari gukora nk’uko biba bimeze ku bindi byamamare. Ngo ahisha ubuzima bwe bwite ku buryo abana be 2 bose bagiye bavuka yemwe n’ab’inshuti ze magara batarigeze bamenya ko umugore we atwite.
Amenyerewe muri filime ze z'urwenya nyamara bitandukanye n'uko abaho mu buzima busanzwe
Ntakunda kuvuga, ku buryo atereta uwo bashakanye bwa mbere yavuze ijambo rimwe
Kutavuga si ibyo muri filime gusa, Rowan Atkinson mu buzima bwe busanzwe ngo biragoye cyane kuba wamubona ari kuvuga, iki kibazo akaba ashobora kuba yaragitewe n’ikibazo cyo kudidimanga yagiraga akiri umwana, bityo akirinda kuvuga kenshi ku buryo kugeza n’uyu munsi ari umwe mu byamamare wanga cyane kubazwa ibibazo n’abanyamakuru (interviews). Avuga make ku buryo ngo atereta umugore we Sunestra Sastry ku nshuro ya mbere bari bicaranye bafata icyo kurya, ngo nta jambo na rimwe yigeze avuga uretse kwaka Ketchup yo gushyira ku biryo gusa!
Uyu ni umwana we w'umukobwa Lily Atkinson
Ni umunyabwenge wo ku rwego rwo hejuru, abarirwa mu rwego rwa Albert Einstein
Albert Einstein ni umwe mu bahanga isi yaba yarigeze kugira ndetse usanga abantu benshi bakoresha amagambo ye nk’umuntu uzwiho ubuhanga bukomeye, gusa ntiwatangazwa n’uko Rowan Atkinson afite ubuhanga buri ku rwego nk’urwa Albert Einstein ugendeye ku kizamini cya IQ (Intelligence Quest) aho Einstein yari afite IQ iri hagati ya 160 na 190, naho Rowan akaba afite IQ ya 178.
Rowan Atkinson afite ubwenge bubarirwa ku rwego rwa Albert Einstein
Ni mu gihe igipimo mpuzandengo cya IQ (average IQ) y’umuntu ibarirwa hagati ya 85 na 115, bivuze ko umuntu atangira kubarwa nk’umuhanga wo mu rwego rwo hejuru iyo afite IQ iri hejuru ya 115, naho uri munsi ya 85 nawe akabarwa nk’udafite ubwenge bwinshi, aha ubwenge buvugwa ni mu ngeri zose, ubwenge bwo kubasha kumva ibintu vuba, gukemura ibibazo, kwibuka, kwiyigisha ubumenyi bushya, kumenya indimi zitandukanye n’ibindi byinshi bitandukanye bitewe n’imyaka ufite.
Rowan Atkinson n'umuhungu we Benjamin Atkinson
Yiganye na Tony Blair mu kigo kimwe bakiri bato
Mr Bean kandi yize mu kigo kimwe na Tony Blair wabaye Minisitiri w’intebe w’u Bwongereza muri Durham Choristers School
Rowan yize ku kigo kimwe na Tony Blair
Akunda imodoka cyane ku buryo afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byo mu bwoko bw’ibikamyo
Mr Bean cyangwa Rowan Atkinson akunda imodoka cyane ku buryo guhera akiri umwana ngo yakundaga gutwara igikamyo gikoreshwa mu buhinzi cya se, aho akoreye yakomeje gukunda imodoka nini ku buryo ubu afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byo mu bwoko bw’amakamyo
Bwa mbere mu mateka y’ubwongereza ikompanyi y’ubwishingizi yishyuye miliyoni y’amapawundi Rowan yakoze impanuka
Ubwo yakoraga impanuka muri 2011 akagonga igiti, amagufa ye yo mu rutugu yavuye mu mwanya wayo ndetse n’imodoka ye yo mu bwoko bwa Mc Laren F1 irangirika bikomeye, ikompanyi y’ubwishingizi yishingiye Atkinson yahuye n’ikibazo gikomeye cyo gufata umwanzuro niba yamugurira imodoka nshya cyangwa igakoresha iyo yari yangiritse, gusa iza gusanga kuyijyana mu bakanishi bihendutse kurusha kumugurira inshya, dore ko muri 2013 iyi modoka yari igeze muri miliyoni 3.5 £, ubu ikaba igeze kuri miliyoni 13£, amafaranga yose iyi kompanyi yishyuye kuri iyi mpanuka ni miliyoni y’amapawundi.
Imodoka ye yo mu bwoko bwa Mc Laren F1 yakoze impanuka ikomeye ariko ayivamo amahoro
Yari umwe mu batumirwa mu bukwe bw’igikomangoma William na Kate
Si buri muntu wese wari watumiwe mu bukwe bw’umuhungu w’umwamikazi w’u Bwongereza William n’umugore we Kate Middleton, gusa Rowan Atkinson n’umugore we bari batumiwe muri ubu bukwe ndetse baranabwitabiriye, si ubu gusa kuko no mu bw’igikomangoma Charles na Camilla babutumiwemo.
Aha ni mu bukwe bwa William na Kate, yari kumwe n'uwari umugore we batandukanye Sunestra Sastry
Muri 2001 yaburijemo impanuka y’indege
Rowan Atkinson muri 2001 yagiye mu biruhuko muri Kenya n’umuryango we umupilote wari ubatwaye ata ubwenge indege ishaka gukora impanuka ariko Rowan Atkinson akora iyo bwabaga ajya mu mwanya w’umupilote abasha gutuma indege idakora imapnuka kugeza ubwo umupilote agaruriye ubwenge indege ikagwa ku kibuga cy’indege nk’uko bisanzwe.
Umukunzi we mushya Louise Ford
Kugeza ubu Rowan Atkinson atunze miliyoni 85 z’amapawundi, muri 2014 yatse gatanya ndetse muri 2015 arayihabwa atandukana n’umugore we Sunestra Sastry bari bamaranye imyaka 24 (bashakanye muri 1990), bari basanzwe bafitanye abana 2 umukobwa n’umuhungu, ubu afite undi mugore bakundana guhera muri 2014 witwa Louise Ford y’imyaka 32.