Ni byiza guca umuco wo kudahana, icyakozwe ari kibi kikagawa, abashyamiranye bari inshuti n’abavandimwe ukabunga, uwakoze ikosa agasaba imbabazi kandi akanafata ingamba zo kurikosora akanatanga icyizere ko ubutaha bitazongera, ndetse hagashyirwa imbere ko umubano warushaho kuba mwiza bwa bushyamirane ntibuzongere kubaho ukundi. Ibi ni nabyo urwego rw’Abanyamakuru RMC rukwiye gukora, rugafasha abanyamakuru n’ibitangazamakuru kugenda mu murongo mwiza.
Ikinyamakuru Igihe.com n’umunyamakuru wacyo Murungi Sabin, baherutse gufatirwa ibihano n’uru rwego rwa RMC kubera inkuru yanditswe kuri Miss Sandra Teta, wareze iki kinyamakuru n’umunyamakuru wacyo abashinja gukora inkuru igaragaramo imvugo zigamije gusebya kandi itarimo ubunyamwuga bityo ko uru rwego rutegeka ko Igihe.com bakwandika inkuru ivuguruza iyanditswe kuri Teta no kumwishyura miliyoni enye nk’indishyi zo kumusebya.
Nyuma y’ibi bihano, ikinyamakuru n’umunyamakuru wacyo bemeye gusaba imbabazi no kwandika inkuru ivuguruza iyanditswe, gusa cyaba iki kinyamakuru ndetse n’abandi bantu bafite aho bahurira n’itangazamakuru hamwe n’imyidagaduro, bagize icyo bavuga kuri ibi byemezo byafashwe na RMC cyane cyane ku ngingo yo gutanga amafaranga, ubusanzwe bitanamenyerewe mu nshingano z’uru rwego.
Mike Karangwa ni umunyamakuru, akaba n’umwe mu bantu bakora ibintu byinshi bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro. Kuri iyi ngingo aragira ati: “Ni byiza kuba umunyamakuru ubwe ndetse na media house (Ikinyamakuru) akorera baremeye amakosa ashingiye ku mwuga ariko kandi nshingiye ku bushobozi buke bw'ibitangazamakuru dufite mu Rwanda, nkanashingira ku bijyanye n'isoko ryacu ndumva Igihe.com itari gucibwa amafaranga angana kuriya. RMC yashoboraga no guhuza impande zombi hakaboneka ubundi buryo bwo gukemura ikibazo. Guca igihe amafaranga angana kuriya ni ukubaca intege cyane”.
Ishimwe Clement, ni umwe mu bantu bakora ibintu bitandukanye bijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda. We mu magambo ye aragira ati: “Igikuru ni uko amakosa yakozwe atazongera kubaho, kandi n’umubano wabo ugakomeza ukaba mwiza. Kuba umuntu wakosheje yemera amakosa akasaba imbabazi, byo ubwabyo ni iby’igiciro kuruta gutanga amafaranga, amafaranga ashobora no gutangwa ariko mu bitekerezo akaba atisubiyeho.”
Safi Madiba wo muri Urban Boys, we asanga nk’abantu basanzwe bafatanya byinshi mu kazi, bari bakwiye gukemura ikibazo hakabaho ubwiyunge ndetse no kuvuguruza ibyanditswe ariko iby’amafaranga ntibijyemo. Safi ati: “Erega twese turi abantu ntawe utakosa, niba abakosheje bemera amakosa bakagira n’uburyo bemera kuyakosora, hari ikindi cyaruta icyo? Amafaranga siyo yakemura ikibazo, kwiyunga no gusaba imbabazi byo birakwiye ariko amafaranga ntiyari ngombwa.”
Luckyman Nzeyimana ni umunyamakuru wa Lemigo TV, akaba n’umwe mu bantu bakurikirana cyane ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda. We asanga no kuba Sandra Teta yaramaze kumenya ko inkuru yanditswe imubangamiye akabasaba kuyikuraho bakabyemera, nabyo byahabwa agaciro. Avuga ko ubusanzwe na Sandra akazi asanzwe akora akenera abanyamakuru n’itangazamakuru muri rusange, bityo akaba atabona impamvu yo guca amafaranga ikinyamakuru n’umunyamakuru mu gihe batanze igihano cyo kwandika inkuru ivuguruza iyanditswe kandi amakosa yakozwe ari ay’umwuga.
Tidjara Kabendera, ni umunyamakuru wa RBA, by’umwihariko akaba umukunzi cyane w’ibikorwa bijyanye n’imyidagaduro muri rusange. Uyu we igitekerezo cye agitanga nka we ubwe, akagitanga nk’umunyamakuru, akagitanga nk’inshuti y’uwanditse inkuru n’iy’uwayanditsweho, ndetse akanagitanga nk’umuntu usenga kandi wemera Imana. Aragira ati: “Biriya ni ikosa riba ribayeho mu kazi… kuba uwakoze ikosa abyemera kandi akaba abisabira imbabazi, no mu bitabo by’Imana birimo ko usabye imbabazi azihabwa. Njyewe nka njye Tidjara, nka mugenzi wa Sabin kandi nkaba n’inshuti ya Sandra, mbona imbabazi zari zikwiye kubaho”.