Amakipe nka Rayon sport yahiriwe n’urugendo yakoze mu Ntara y’Uburasirazuba kuri uyu wa Gatandatu, aho yatahukanye amanota 3, nyuma yo gutsindira Rwamagana FC i Rwamagana igitego 1-0. Igitego cya coup franc cyabonetse mu gice cya mbere gitsinzwe na Kwizera Pierrot nicyo cyahaye itsinzi ikipe y’ubururu n’umweru iyobowe muri iyi minsi n’umutoza wungirije Habimana Sostene.
Ku rundi ruhande APR FC nayo yatahanye amanota atatu ibikesha Fiston Nkizingabo ku gitego rukumbi cyabonetse mu mukino yahuyemo na Sunrise. Abasore ba Rubona Emmanuel bihagazeho iminota 90 bayirangiza batinjijwe igitego mu izamu, mu mukino Iranzi Jean Claude yinjiye asimbuye agafasha cyane ubusatirizi bwa APR FC.
AS Kigali nayo yahiriwe n’urugendo rw’i Rusizi, aho yasanze FC Rusizi ikayihatsindira ibitego 3-0, harimo bibiri bya Sugira Ernest na kimwe cya Janvier Cyubahiro byatumye iyi kipe yisubiza umwanya wa 1, wari waraweho na Mukura VS kuwa Gatanu.
Ikipe ya Kiyovu sport nayo ikomeje kwitwara neza, aho yatsinze ibitego 3-1 ikipe ya Etincelles FC, byayifashije gufata umwanya wa 3 wa shampiyona. Undi mukino wabereye I Nyamata, ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Musanze FC, amakipe yombi aza kurangiza umukino ari igitego kimwe kuri kimwe.
Ubu AS Kigali niyo iza ku isonga n’amanota 15 mu mikino 7 imaze gukinwa, igakurikirwa na APR FC ifite 14, Kiyovu Sport na Mukura VS ziza zikurikiyeku mwanya wa 3 n’amanota 13, gusa Kiyovu ikaba yizigamye ibitego byinshi kurusha Mukura VS, mu gihe Rayon sport yo kugeza ubu ikiri ku mwanya wa 6 n’amanota 12, inganya na Amagaju ndetse na Police, mu gihe Police yo umukino wayo wa 7 izaba iwukina kuri iki Cyumweri ihanganye na Gicumbi FC.
Rutahizamu Songa Isaie wa Police FC niwe ukomeje kuza ku isonga rya barutahizamu n’ibitego 5 amaze gutsinda mu mikino 6 amaze gukina, mu gihe akurikiwe n’abagabo 4 bose banganya ibitego barimo, Murengezi Rodriguez wa AS Kigali, Davis Kasirye wa Rayon sport, Peter Otema wa Musanze FC, na Sugira Ernest wa AS Kigali.
UKO KUGEZA UBU AMAKIPE AKURIKIRANYE
Pg: Bisobanuye imikino imaze gukinwa
W:Imikino ikipe yabonyemo itsinzi(amanota 3)
D:Imikino ikipe yanganyije(yabonyemo inota 1)
L:Imikino ikipe yatakaje, igatsindwa(ntigire inota na rimwe ibona)
GF:Ibitego ikipe imaze gutsinda
GA:Ibitego ikipe imaze gutsindwa
GD:Ibitego ikipe izigamye cyangwa umwe w'ibitego ikipe irimo habazwe ibyo yatsinze hamwe n'ibyo yatsinzwe
PTS:Amanota muri rusange ikipe ifite ku rutonde rw'agateganyo
Dore ba rutahizamu bayoboye abandi mu kunyeganyeza inshundura
Photo/FERWAFA