Ibirori nyir’izina byabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Kamena 2018 bibera mu nzu y’imyidagaduro y’ahitwa Casino Barrière Montreux mu Busuwisi. Abakobwa n’abasore bari bahatanye babanje kwiyerekana mu byiciro bitandukanye imbere y’akanama nkemurampaka.
Uwitwa Amelia Gianna yabaye Nyampinga naho Cèb Guiseppi aba rudasumbwa. Luna Bach yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga naho Maike Ferreira aba igisonga cya mbere cya rudasumbwa. Mélanie Rodrigues yabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga naho Fernando Neves aba igisonga cya kabiri cya rudasumbwa.
Nubwo Akimana Fanny yari ashyigikiwe n’abanyarwanda baba mu Busuwisi ntabwo yabashije kwegukana ikamba cyangwa ngo aze mu bisonga bya Nyampinga. Nyampinga na Rudasumbwa batowe bahise bakatisha itike yo kuzahagararira u Busuwisi mu irushanwa rya Miss na Mr Supranational 2018.
Akimana Fanny ubwo yahatanaga
Ntabwo yagize amahirwe yo kuza mu begukanye ikamba
Abanyarwanda baba mu Busuwisi bari bagiye gushyigikira uyu munyarwandakazi