Crystal Palace yishyuye miliyoni
15 z’amadolari ya Amerika ($15m), ahwanye na miliyoni 13 z’amayero (€13m) kugira
ngo ibone uyu mukinnyi w’imyaka 19.
Aya mafaranga yabaye igiciro
kinini Real Salt Lake ibonye mu kugurisha umukinnyi mu mateka yayo, asumba
miliyoni 10 z’amayero (€10m) iyi kipe yari yarabonye mu 2024 ubwo yagurishaga
Andrés Gómez muri Stade Rennes yo mu Bufaransa.
Gozo w’imyaka 19 yasinyiye
Crystal Palace amasezerano azamugeza mu mpera za shampiyona ya 2030/31.
Mu magambo ye nyuma yo
kwerekeza muri iyi kipe yo mu Bwongereza, Gozo yavuze ko yishimiye cyane kuba
agiye gukina muri Premier League, avuga ko ari inzozi za buri mukinnyi
w’umupira w’amaguru.
Ati: “Ntegereje cyane gukina muri Premier League ndi kumwe na Crystal Palace. Ni inzozi za buri mukinnyi w’umupira w’amaguru. Nishimiye abantu ndetse n’umushinga bafite hano.”

Gozo wari umaze
kwigaragaza muri MLS
Zavier Gozo ni umusaruro
w’ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya Real Salt Lake. Yatangiye gukinira
ikipe nkuru muri 2024, ariko uyu mwaka wa 2026 ni wo wabaye uw’ingenzi cyane mu
izamuka rye.
Mu mwaka ushize, Gozo
yakinnye imikino 25 ya MLS atsinda ibitego bine anatanga imipira ivamo ibitego
bitatu.
Muri uyu mwaka we wa
2026, uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’iburyo amaze kugira umusaruro
ushimishije cyane, aho amaze gutsinda ibitego 6 no gutanga imipira 4 ivamo
ibitego mu mikino 16.
Ni umukinnyi ushobora
gukina ku myanya itandukanye ku ruhande rw’iburyo, ndetse akaba ashobora no
gukina nka rutahizamu wo hagati.
Yari yatangiye kwitabwaho
n’amakipe akomeye
Umusaruro wa Gozo watumye
atangira gukurura amaso y’amakipe akomeye yo mu Burayi, cyane cyane ayo mu
Bwongereza, Espagne n’u Budage.
Crystal Palace ni yo yaje
gutsinda izindi kipe mu rugamba rwo kumwegukana, ihitamo gushora miliyoni 15
z’amadolari muri uyu musore ufatwa nk’umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite
impano ikomeye muri MLS.
Uko yitwaye neza ni na ko
agaciro ke ku isoko ry’abakinnyi kazamutse cyane. Mu gihe gito, agaciro ke
kavuye ku bihumbi 50 by’amayero kagera kuri miliyoni 6 z’amayero.
Ubu Gozo agiye gukomeza
urugendo rwe muri Premier League, aho Crystal Palace imubonamo umukinnyi ukiri
muto ushobora kuzagira uruhare runini mu mushinga wayo w’igihe kirekire.
Gozo kandi ari mu
bakinnyi bakiri bato bafite agaciro gakomeye muri MLS, aho abakinnyi babiri
gusa bo muri icyo cyiciro bamurusha agaciro ku isoko.
