Ni ibirori byabaye mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Kamena 2025 aho ababyitabiriye baryohewe n'ibikorwa bitandukanye birimo n'umuziki ariko bananywa Ibinyobwa byiza bya Virunga.
Ibi birori byatewe inkunga n'ibinyobwa bya Virunga byiswe 'Improper Access'.
Abasusurukije ababyitabiriye barimo DJ Niny, DJ Higa, Zuba, Muyango, Etania na Blue Aiva.
Zaria Court ni Inyubako mpuzamahanga y’imyidagaduro, siporo n’ubukerarugendo yubatswe ku gaciro ka miliyoni 25 z’amadolari ya Amerika.
Iyi nyubako iherereye mu mujyi wa Kigali i Remera impande ya Stade Amahoro, irimo ibibuga bya ruhago na Basketball, hoteli y’ibyumba 80, ahacururizwa ibicuruzwa binyuranye, ahagenewe abifuza ibiro, ndetse na studio y’amajwi izafasha abifuza gutunganya ibiganiro (podcast).
Zaria Court yafunguwe ku mugaragaro mu birori byatewe inkunga n'ibinyobwa bya Virunga