Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Robertson Mweemba, yatangaje ko umwana yasanzwe afite ibikomere bikomeye ku mutwe, bikekwa ko yatewe n’igikoresho kitaramenyekana cyangwa se yakubiswe ku rukuta. Polisi iracyakora iperereza kugira ngo hamenyekane neza uko byagenze.
Ikinyamakuru Face of Malawi kivuga ko amakuru y’ibanze yerekana ko amakimbirane mu rugo ashobora kuba ari yo yateye aya mahano. Nyuma y’iki gikorwa, Michael Kwenda yagerageje kwiyahura anyoye uburozi, ariko yahise ajyanwa mu Bitaro bya Vubwi aho ari kwitabwaho n’abaganga, kandi ubu ameze neza.
Umurambo w’umwana wajyanywe mu Bitaro Bikuru bya Chipata kugira ngo ukorerwe isuzuma ryimbitse (postmortem) hagamijwe kumenya icyateye urupfu rwe.