Uru
rubanza rwatangiye mu mwaka wa 2021 nyuma y’uko YouTube ihagaritse konti ya
Donald Trump mu gihe cy’imvururu zo ku wa 6 Mutarama ubwo Abanyamerika batezaga
akaduruvayo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Capitol).
Mu
kwezi kwa Nyakanga 2021, Trump yareze ibigo by’imbuga nkoranyambaga bikomeye
birimo YouTube/Alphabet, Meta (Facebook na Instagram), na Twitter (ubu ni X),
abishinja kumucecekesha no kumubuza uburenganzira bwe.
Yavugaga
ko guhagarikwa kwe byari ukurenga ku burenganzira bwo gutanga ibitekerezo,
ndetse ko byakozwe mu buryo bwo gushyigikira ruhande rumwe mu bya politiki.
Nk’uko
tubikesha ibinyamakuru nka Reuters, AP, Politico, The Guardian, CNN ndetse n’ibindi
byinshi, YouTube yemeye kwishyura Donald Trump Miliyoni $24.5 [ararenga Miliyari 35 Frw] harimo;
Miliyoni
$22 azashyirwa mu kigo cyita ku nyungu rusange kitwa Trust for the National
Mall, cyiyemeje gusana, kurinda no guteza imbere National Mall, no gushyigikira
umushinga wo kubaka White House State Ballroom.
$2.5
miliyoni zisigaye zizahabwa abandi bareze barimo American Conservative Union
ndetse n’umwanditsi Naomi Wolf hamwe n’abandi bari mu kirego.
Ibindi
bigo Donald Trump yareze kubwo gufunga Konti ze Harimo;
Meta
(Facebook/Instagram) nayo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 yemeye kwishyura
hafi Miliyoni $25 mu kurangiza urubanza rwa Trump, amafaranga menshi muri yo
ajya mu kigega cyo kubaka Presidential library y’uyu mugabo i Miami.
X
(Twitter) nayo yemeye kumvikana na Trump ku kiguzi cy’agera kuri Miliyoni $10.
