YouTube igiye kwishyura 35,539,620,500 Rwf mu rwego rwo kurangiza urubanza Donald Trump yayishoyemo

Ikoranabuhanga - 30/09/2025 8:15 AM
Share:

Umwanditsi:

YouTube igiye kwishyura 35,539,620,500 Rwf mu rwego rwo kurangiza urubanza Donald Trump yayishoyemo

Urubuga rwa YouTube ruyobowe na Alphabet (Google), rwemeye kwishyura Donald Trump miliyoni $24.5 z’amadolari [35,539,620,500 Frw] mu rwego rwo kurangiza urubanza rwari rumaze imyaka ruregwamo na Donald J. Trump.

Uru rubanza rwatangiye mu mwaka wa 2021 nyuma y’uko YouTube ihagaritse konti ya Donald Trump mu gihe cy’imvururu zo ku wa 6 Mutarama ubwo Abanyamerika batezaga akaduruvayo ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Capitol).

Mu kwezi kwa Nyakanga 2021, Trump yareze ibigo by’imbuga nkoranyambaga bikomeye birimo YouTube/Alphabet, Meta (Facebook na Instagram), na Twitter (ubu ni X), abishinja kumucecekesha no kumubuza uburenganzira bwe.

Yavugaga ko guhagarikwa kwe byari ukurenga ku burenganzira bwo gutanga ibitekerezo, ndetse ko byakozwe mu buryo bwo gushyigikira ruhande rumwe mu bya politiki.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru nka Reuters, AP, Politico, The Guardian, CNN ndetse n’ibindi byinshi, YouTube yemeye kwishyura Donald Trump Miliyoni $24.5 [ararenga Miliyari 35 Frw] harimo;

Miliyoni $22 azashyirwa mu kigo cyita ku nyungu rusange kitwa Trust for the National Mall, cyiyemeje gusana, kurinda no guteza imbere National Mall, no gushyigikira umushinga wo kubaka White House State Ballroom.

$2.5 miliyoni zisigaye zizahabwa abandi bareze barimo American Conservative Union ndetse n’umwanditsi Naomi Wolf hamwe n’abandi bari mu kirego.

Ibindi bigo Donald Trump yareze kubwo gufunga Konti ze Harimo;

Meta (Facebook/Instagram) nayo mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2025 yemeye kwishyura hafi Miliyoni $25 mu kurangiza urubanza rwa Trump, amafaranga menshi muri yo ajya mu kigega cyo kubaka Presidential library y’uyu mugabo i Miami.

X (Twitter) nayo yemeye kumvikana na Trump ku kiguzi cy’agera kuri Miliyoni $10.



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...