Iki
gitaramo giteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025, cyiswe
“Solidarité pour le Congo”, cyatumiwemo Maître Gims n’abandi barimo umuraperi
w’Umunya-Congo Youssoupha, wanamamajwe n’abategura iki gitaramo mu magambo
agira ati: “Lyriciste, oui, mais Bantu avant tout” bisobanuye “Umwanditsi
w’indirimbo, yego, ariko Umu-bantu mbere ya byose.”
Mu
butumwa yatambukije ku rubuga rwa Twitter kuri iki Cyumweru tariki 20 Mata
2025, Minisitiri Nduhungirehe yanditse asubiza ku butumwa bwatangajwe n’abari
gutegura no kwamamaza iki gitaramo, agereranya ibyo batangaje n’amateka
y’irondamoko no kwigira hejuru kwakozwe n’Abanazi.
Yagize
ati “None se, uyu muhanzi wo muri Congo ntiyatangaje ko yishimira kuba
Umunya-Congo cyangwa Umunyafurika, ahubwo yerekanye ko yishimira kuba
“Umubantu” (Bantu). Ku batari barabyumvise neza, ni nko kuba umuhanzi w’Umudage
cyangwa Umufaransa wo nyuma y’intambara ya kabiri y’isi avuga, mbere yo kujya
mu gitaramo cy’abo mu mutwe w’abahezanguni (extrême droite), ngo: “Umwanditsi
w’indirimbo, yego, ariko Umunya-Arya mbere ya byose.”
Aya
magambo ya Minisitiri agaragaza impungenge u Rwanda rufite ku bikorwa byahishwamo
imvugo cyangwa ibikorwa bifite ishingiro mu moko, inkomoko cyangwa politiki,
by’umwihariko mu gihe u Rwanda ruhora rushinjwa n’ubuyobozi bwa DR Congo kugira
uruhare mu bibazo byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu. Ni ibihe ariko u Rwanda
ruhakana mu bihe bitandukanye.
Iki
gitaramo kirategurwa mu gihe hakomeje kuvugwa umubano utifashe neza hagati
y’ibihugu byombi, ndetse ibikorwa byo kwamamaza iki gitaramo bikaba byagiye
bikurura impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaza ko gishobora
gukoreshwa mu murongo wa politiki y’amacakubiri.
Bwa
mbere bitangazwa, abateguye iki gitaramo bari bahisemo ko kizaba tariki 7 Mata-
ku munsi Mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ariko
Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Paris aho iki gitaramo cyari kubera, bandikiye
inzego zinyuranye, zirimo ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa
Paris basaba ko iki gitaramo cyahagarikwa.
Ni
ingingo yumviswe na Meya ndetse na Polisi, basaba abateguye iki gitaramo
gushaka indi tariki, bahitamo ko bazagikora kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata
2025.
Ubutumwa
bwa Minisitiri bwumvikanisha ko kwishyira hejuru cyangwa kwiyitirira ubwoko
(nka “Bantu”) mu buryo bugaragaza ko bwo shingiro cyangwa ishema kurusha ibindi
(nk’ubumunyafurika cyangwa ubwenegihugu), bishobora gufatwa nk’ivangura
ry’amateka. Ni uburyo bwo gukebura amagambo ashobora kugira icyo ashatse kuvuga
kurusha uko agaragara ku busa.
Yifashishije
urugero rw’amateka y’i Burayi yerekanye uburyo abantu bifashishaga inkomoko
(“Aryan”) mu gushimangira irondaruhu n’ivangura. Yumvikanisha ko amagambo
nk’ariya ya Youssoupha ashobora kuganisha ku cyenewabo, amacakubiri cyangwa guha
ishingiro ibitekerezo bikocamye.
Abiyitirira ubwoko
bwa “Bantu” ni bande?
“Ijambo
Bantu” si ubwoko bumwe cyangwa idini, ahubwo ni inyito rusange ikoreshwa mu
rwego rw’ubumenyi (linguistique, anthropologie) ku baturage bo mu bice byinshi bya
Afurika, cyane cyane Afurika yo hagati, iy’amajyepfo n’iy’iburasirazuba.
Bantu
ni abantu bavuga indimi ziva mu muryango w’indimi witwa 'Bantu languages'.
Muri
rusange, abarenga miliyoni 400 muri Afurika bavuga ururimi rw’umuryango wa
Bantu: nk’Ikinyarwanda, Kiswahili, Lingala, Zulu, Kikongo, n’izindi.
Ibihugu
byinshi birimo aba bantu: DR Congo, u Rwanda, u Burundi, Angola, Tanzania,
Mozambique, Afurika y’Epfo, Zambia, Uganda, n’ibindi.
Ariko
mu buryo bwa politiki n’imyemerere, hari abantu bashaka kurenga kuri iyo nyito
isanzwe ya “Bantu” bakayihindura ikirango cy’“ubumwe buhambaye” cyangwa
ubwigenge bw’abavuga izo ndimi, bagashaka kuyihindura igikoresho cya politiki,
rimwe na rimwe banayigereranya n’ubwoko cyangwa itsinda risumba ayandi.
Abo
ni bo Minisitiri Nduhungirehe yari agambiriye kwerekana ko iyo nyito ishobora
gufatwa nabi cyangwa kuganisha ku bitekerezo by’ivangura cyangwa cyenewabo.
Ainsi donc, ce chanteur congolais ne clame pas sa fierté
d'être Congolais ou Africain, mais celle d'être
"Bantu". Pour ceux qui n'avaient pas encore compris,
c'est comme si un chanteur allemand ou français de
l'après-guerre déclarerait, à propos d'un concert
d'extrême droite… https://t.co/NHrtHzjX7M
Ubutumwa
bwa Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Ambasaderi
Olivier Nduhungirehe
Uburyo
Umuraperi Youssoupha yatangajwe mu bazaririmba muri iki gitaramo bwateye benshi
kwibaza
Abanyamuziki
barangajwe imbere na Maitre Gims bambariye gutaramira muri Accor Arena mu
gitaramo kitavugwaho rumwe