Youssou Diagne yavunitse ubwo bari gakino gato mu matsinda abiri y'abakinnyi. Amakuru InyaRwanda yamenye ni uko uyu mukinnyi yari afite umupira maze Ndayishimiye Richard ashaka kuwumwaka akubita akaguru k'ibumoso katari gafite umupira, arazakuka yikubita hasi agwira akaboko k'iburyo ahita avunika.
Diagne yahise yitabwaho n'abaganga ba Rayon Sports ndetse ahita ajyanwa mu bitaro kugira ngo yitabweho ndetse asuzumwe imvune yagize.
Mu gucukumbura ubwoko bw'imvune uyu musore ashobora kuba yagize, ni uko ari imvune ya "Fractured radius and Ulna" - gucika kw'amagupfa abiri ahuza ikiganza no mu ngingo z'inkokora.
Ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025, ni bwo Youssou Diagne azakorerwa isuzumwa ryo guca mu cyuma harebwe imvune yagize.
