Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8
Ukuboza 2025, ubwo Ykee Benda yari mu nzira yerekeza mu Karere ka Kyegegwa ko
mu Ntara y’Iburengerazuba bwa Uganda, aho yagombaga kuririmbira mu bikorwa byo
kwamamaza Perezida Museveni.
Amakuru yaje kumenyekana avuga ko
mu modoka harimo Ykee Benda n’abandi bantu babiri b’inshuti ze. Bose
bararokotse, bakomeretse ku buryo butari bukabije.
Ikinyamakuru MBU cyo muri Uganda,
cyanditse ko Ykee Benda yakomeretse urutugu ndetse n’ukuboko kwe kw’ibumoso, mu
gihe undi wari kumwe nawe yakubise umutwe mu modoka ahita ajyanwa kwa muganga
kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze no gukorerwa isuzuma.
Kugeza ubu impamvu nyirizina yateye
impanuka ntiramenyekana, ariko nta wagize ibikomere bikomeye.
Iyi ni impanuka ya kabiri ikomeye
Ykee Benda akoreye mu rugendo rwe, nyuma y’iyabaye mu Ugushyingo 2020 ubwo yari
kumwe n’umuryango we.
Ku rundi ruhande, ibikorwa byo
kwamamaza Perezida Museveni birarimbanyije mu gihugu hose bitegura amatora ya
Mutarama 2026.
Museveni amaze gukora ingendo mu
ntara zitandukanye, ashyira imbere gahunda z’iterambere zirimo ibikorwa remezo,
ndetse no guteza imbere ubuhinzi n’imibereho rusange y’abaturage.
Ishyaka rye NRM ryamaze kumwemeza
nk’umukandida, rinatangaza ‘Manifesto’ nshya igamije kuzamura igihugu
Mu gihe ibikorwa byo kwamamaza
bikomeje gufata intera, Ykee Benda yavuze ko ashima Imana ku bwo kurokoka,
ndetse abakunzi be bakomeza kumwifuriza gukira vuba no kugaruka mu bikorwa
by’imiziki.
Abari kumwe na Ykee Benda barimo
n’inshuti ze ebyiri, bose bararokotse ariko bakomeretse byoroheje
