Ykee Benda yarokotse impanuka ikomeye mu rugendo rwo kwamamaza Museveni

Imyidagaduro - 09/12/2025 6:59 AM
Share:

Umwanditsi:

Ykee Benda yarokotse impanuka ikomeye mu rugendo rwo kwamamaza Museveni

Amashimwe ni menshi ku muhanzi ukomeye muri Uganda, Ykee Benda, nyuma y’uko ku bw’amahirwe yarokotse impanuka ikomeye y’imodoka yakoze mu rugendo yarimo yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Perezida Yoweri Museveni.

Byabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, ubwo Ykee Benda yari mu nzira yerekeza mu Karere ka Kyegegwa ko mu Ntara y’Iburengerazuba bwa Uganda, aho yagombaga kuririmbira mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Museveni.

Amakuru yaje kumenyekana avuga ko mu modoka harimo Ykee Benda n’abandi bantu babiri b’inshuti ze. Bose bararokotse, bakomeretse ku buryo butari bukabije.

Ikinyamakuru MBU cyo muri Uganda, cyanditse ko Ykee Benda yakomeretse urutugu ndetse n’ukuboko kwe kw’ibumoso, mu gihe undi wari kumwe nawe yakubise umutwe mu modoka ahita ajyanwa kwa muganga kugira ngo ahabwe ubufasha bw’ibanze no gukorerwa isuzuma.

Kugeza ubu impamvu nyirizina yateye impanuka ntiramenyekana, ariko nta wagize ibikomere bikomeye.

Iyi ni impanuka ya kabiri ikomeye Ykee Benda akoreye mu rugendo rwe, nyuma y’iyabaye mu Ugushyingo 2020 ubwo yari kumwe n’umuryango we.

Ku rundi ruhande, ibikorwa byo kwamamaza Perezida Museveni birarimbanyije mu gihugu hose bitegura amatora ya Mutarama 2026.

Museveni amaze gukora ingendo mu ntara zitandukanye, ashyira imbere gahunda z’iterambere zirimo ibikorwa remezo, ndetse no guteza imbere ubuhinzi n’imibereho rusange y’abaturage.

Ishyaka rye NRM ryamaze kumwemeza nk’umukandida, rinatangaza ‘Manifesto’ nshya igamije kuzamura igihugu

Mu gihe ibikorwa byo kwamamaza bikomeje gufata intera, Ykee Benda yavuze ko ashima Imana ku bwo kurokoka, ndetse abakunzi be bakomeza kumwifuriza gukira vuba no kugaruka mu bikorwa by’imiziki.

 

Abari kumwe na Ykee Benda barimo n’inshuti ze ebyiri, bose bararokotse ariko bakomeretse byoroheje


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...