Ku mbuga
nkoranyambaga cyane cyane zo mu Buyapani, abantu bacitse ururondogoro kubera
inkuru ya Honkon usanzwe atunganya indirimbo wamaze imyaka icumi abika amafaranga yo kugura imodoka ya
Ferrari, ariko igashya ku munsi wa mbere ayitwaye.
Uyu mugabo
w’imyaka 33 yagaragaje agahinda ke akoresheje X ye, aho yagaragaje ko yabashije
kuryoherwa n’imodoka ye iminota mike yonyine, mbere y’uko ishya igakongoka ubwo
yari ayitwaye mu muhanda wa Shuto Expressway mu murwa mukuru Tokyo, nk'iko byemejwe na NDTV.
Iyi modoka
ya Ferrari 458 Spider nibwo Honkon yari akiyakira, ahita ayitwara mu buryo bwo
kuyisuzuma. Ubwo yabonaga umwotsi bwa mbere yaketse ko uri kuva mu modoka bari
begeranye, gusa ubwo iyo modoka yagendaga nibwo uyu mugabo yabonye neza ko
umwotsi uri kuva mu modoka ye.
Uyu mugabo
yahise ahamagara abakora mu kuzimya inkongi, gusa yamaze iminota igera kuri 20
bataraza ari kureba imodoka y’inzozi ze ishya igakongoka.
Honkon
yanditse kuri X ati:”Ndatekereza ko ibi aringe ngenyine bibayeho mu Buyapani.
Natanze miliyoni 43 z’amayeni(Miliyoni hafi 440 Frw), ariko icyo mfite ni iyi
foto(y’imodoka ye yahiye).”
Police yo
mu mujyi wa Tokyo yatangaje ko bikekwa ko umuriro waba waraturutse muri moteri
y’imodoka,ariko impamvu ya nyayo ikaba itaremezwa neza. Nubwo yahombye
bikabije, Honkon yabwiye abamukurikira ko ashima Imana kuba yararokotse kuko
yatekerezaga ko imodoka ishobora no guturika.
Imodoka ya Honkon yahiye ku munsi wa mbere akiyigura
Honkon ashima Imana ko atahasize ubuzima