Yirengagije ubutumwa bwa LinkedIn yibwira ko ari uburiganya, nyuma yisanga akina Igikombe cy’Isi

FIFA - Igikombe cy'Isi 2026 - 16/06/2026 6:27 PM
Share:

Umwanditsi:

Yirengagije ubutumwa bwa LinkedIn yibwira ko ari uburiganya, nyuma yisanga akina Igikombe cy’Isi

Mu gihe benshi mu bakinnyi bagera ku rwego rwo gukina Igikombe cy’Isi banyuze mu marerero azwi cyangwa amakipe akomeye ku Isi, inkuru ya Roberto Lopes, myugariro w’ikipe y’igihugu ya Cape Verde, irihariye kandi itangaje.


Uyu mukinnyi uzwi cyane ku izina rya “Pico” Lopes, yavukiye muri Ireland ariko afite inkomoko muri Cape Verde. Kuri ubu ari umwe mu bakinnyi bahagarariye iki gihugu mu Gikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’urugendo rwatangiriye ku butumwa bwamugezeho kuri LinkedIn, urubuga rusanzwe rukoreshwa mu gushaka akazi no kubaka umwuga.

Yari umukozi usanzwe, atari umukinnyi wabigize umwuga

Mbere yo kwambara umwambaro w’ikipe y’igihugu ya Cape Verde, Roberto Lopes yakinaga umupira nk’uwikundira, mu gihe umwuga we nyamukuru wari uwo gutanga inama ku nguzanyo z’amabanki (mortgage adviser) muri Ireland. Icyo gihe nta muntu wari gutekereza ko umunsi umwe azaba umwe mu bakinnyi bazakandagira ku rubyiniro runini rwa ruhago ku Isi.

Ubutumwa bwa LinkedIn yabanje kubufata nk’uburiganya

Inkuru ye yatangiye mu mwaka wa 2018 ubwo yakiraga ubutumwa kuri LinkedIn buvuye ku wahoze atoza ikipe y’igihugu ya Cape Verde, Rui Águas. Kubera ko ubwo butumwa bwari bwanditse mu rurimi rw’Igiporutugali, Lopes yabanje gutekereza ko ari ubutumwa bw’uburiganya cyangwa ubutamureba, ahitamo kutabusubiza.

Nyuma y’igihe gito, yongeye kwandikirwa. Kuri iyi nshuro ubutumwa bwari bwanditswe mu Cyongereza, bituma arusobanukirwa neza. Ni bwo yamenye ko ikipe y’igihugu ya Cape Verde yari imushaka kubera inkomoko ye, kuko se yavukiye muri icyo gihugu.

Nyuma yo gusobanukirwa neza n’ubutumwa yari yahawe, Lopes yemeye ubutumire maze mu mwaka wa 2019 akina umukino we wa mbere mu ikipe y’igihugu ya Cape Verde.

Icyo gihe yari agikomeza akazi ke ka buri munsi hanze y’ikibuga, ariko buhoro buhoro atangira kuba umwe mu bakinnyi b’ingenzi b’iyi kipe.

Ubwitange bwe ndetse n’uburambe bwe byafashije Cape Verde gukomeza gutera imbere kugeza igeze ku nzozi zikomeye zo gukina Igikombe cy’Isi ku nshuro yayo ya mbere mu mateka.

Uyu munsi, Roberto Lopes ntakivugwa nk’umukozi wo muri banki ukina umupira mu gihe cyo kuruhuka. Yahindutse umwe mu bakinnyi bari guhagararira Cape Verde mu marushanwa akurikirwa n’amaso ya miliyari z’abantu ku Isi yose.

Ni urugendo rwerekana ko amahirwe ashobora guturuka ahantu umuntu atatekerezaga na gato.

Inkuru ya Roberto Lopes ni gihamya ko rimwe na rimwe ibintu umuntu afata nk’ibidafite agaciro cyangwa nk’uburiganya bishobora kuba intangiriro y’impinduka zikomeye mu buzima.

Ubutumwa bumwe gusa bwo kuri LinkedIn bwamukuye ku kazi ke ka buri munsi bumugeza ku rwego rwo gukinira igihugu cye mu marushanwa akomeye kurusha ayandi yose muri ruhago.

Kuri benshi, Roberto Lopes ni urugero rw’uko inzozi zishobora gusohora mu buryo budasanzwe, kandi ko amahirwe akomeye ashobora kuza igihe umuntu atayiteze.

Inkuru ya Roberto Lopes, myugariro w’ikipe y’igihugu ya Cape Verde, irihariye kandi itangaje


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...